Mu Karere ka Rubavu haravugwa inkuru y’urupfu rw’umugabo rwabaye amaze umwanya abyutse mu nzu zicumbira abagenzi “lodge”, amakuru avuga ko we n’umugore bararanye babyutse ari bazima.
Iyi nkuru yamenyekanye ku wa Kane tariki 04 Kanama.
Umuyobozi wahaye amakuru UMUSEKE avuga ko uriya mugabo yabyutse ari kumwe n’umugore bararanye ari bazima ndetse ngo umukozi ukora isuku yasanze bombi ari bazima.
Ngo umugore wararanye n’uriya mugabo yaje kuva aho muri icyo cyumba ajya gushaka amafaranga yo kwishyura lodge kuko umugabo yinjiramo yagwatirije telefoni ye avuga ko azishyura bukeye.
Uwamahoro Diane, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kivumu, yabwiye UMUSEKE ko uriya mugabo yari yavuye mu Kagari ka Bugoyi mu Murenge wa Gisenyi, aho atuye ajya kuri lodge yitwa Kwetu ari naho yararanye n’uriya mugore.
Ati “Nyuma y’uko umugore waraye muri loge agiye, nyiri icumbi yaraje bamubwira ko hari umugabo uryamye utishyuye, ariko ko umugore bararanye yagiye kuzana amafaranga, yinjiye mu nzu ahamagaye umuntu yumva ntavuga, ahamagara Polisi na RIB bazanye umuganga ngo apime asanga undi yapfuye.”
Nyakwigendera Ndegamiye Juma ngo yakoraga akazi k’ubuvunjayi. Umugore bararanye azwi ku izina rya Fanny, ndetse amakuru avuga ko bigeze kubana ariko uwo mugabo yari afite undi mugore.
Inkuru y’urupfu rw’uriya mugabo yamenyekanye ahagana saa munani z’amanywa.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye UMUSEKE ko batangiye gukora iperereza.
- Advertisement -
Mu butumwa bugufi ati “RIB yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba kishe Ndegamiye Djuma. Hafashwe ibimenyetso bitandukanye byasanzwe aho umurambo wari uri. Ibyo bimenyetso byoherejwe muri Rwanda Forensic Laboratory gupimwa. Ibizava mu iperereza tuzabibamenyesha.”
UMUSEKE.RW