Umujenerali wari ukomeye muri Uganda yapfiriye muri Kenya

Uwahoze ari Minisitiri w’umutekano muri Uganda akaba nimero ya kabiri muri batandatu bambere bashinze inyeshyamba za NRA, Gen Elly Tumwiine yapfuye.

Gen Elly Tumwiine wari ukomeye mu ngabo za Uganda yaguye muri Kenya

Gen Elly Tumwine w’imyaka 68 y’amavuko muri uku kwezi yari yajyanywe kuvurirwa Cancer y’ibihaha mu bitaro bya Aga Khan i Nairobi muri Kenya, akaba ariho yaguye.

Perezida Yoweli Kaguta Museveni yemeje amakuru y’urupfu rwa Gen Elly Tumwiine agira ati “N’akababaro gakomeye, ndatangaza urupfu rwa Jenerali Elly Tumwiine rwabaye saa kumi n’imwe n’iminota 46 za mu gitondo i Nairobi, azize kanseri y’ibihaha.”

Perezida Museveni yakomeje agira ati “Yabaye umukozi witanze kandi ukora cyane. Ibindi bizavugwa kuri we nyuma. Ndihanganisha umuryango we, abavandimwe ba NRA-UPDF- NRM ndetse n’Abanya-Uganda bose. Roho ye iruhukire mu mahoro.”

Gen Tumwiine yinjiye mu gisirikare mu myaka ya 1984 ndetse arwana urugamba rwagejeje Museveni ku butegetsi binyuze mu nyeshyamba za National Resistance Army (NRA).

Kuva icyo gihe, Gen Tumwiine yabaye mu buyobozi bwa NRA- UPDF ndetse anakorera guverinoma mu nzego zitandukanye.

Uyu munyabigwi mu gisirikare cya Uganda yabaye Umugaba mukuru w’Ingabo, Umuyobozi Mukuru w’Ubutasi, Minisitiri w’umutekano n’izindi nshingano zikomeye.

Gen Tumwiine Elie yishwe n’uburwayi bwa kanseri y’ibihaha

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW