Umukino wo Koga mu Rwanda wungutse abatoza 16

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye mu mahugurwa yahawe abatoza batoza umukino wo Koga mu Rwanda, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’uyu mukino ryungutse abandi batoza.

Bamwe bahuguwe mu mu kwigisha koga mu mazi magari

Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kanama 2022, Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda (Rwanda Swimming Federation), ryungutse Abatoza bashya 16 batoza Umukino wo Koga wo mu mazi magari n’biyaga bigari, ibizwi nka “Open Water.”

Aya mahugurwa yari amaze iminsi itanu, abahuguwe bahuguwe ibijyanye no gutoza uyu mukino mu mazi magari kuruta uko bawutozaga muri Pisine.

Aya mahugurwa yahawe insanganyamatsiko ya “FINA Open Water Training for Coaches Level I”, yabereye mu Akarere ka Karongi guhera tariki ya 15-19 Kanama 2022.

Mohamed Marouf wavuye muri Canada yoherejwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo Koga ku Isi [FINA], ni we  watanze aya aya mahugurwa, hagamijwe kuzamura urwego rw’uyu mukino.

Abatoza bitabiriye aya mahugurwa, bari bahagarariye amakipe 9. Amakipe yari ahagarariwe ni: AQUA Wave [Nyarutarama Tennis Club], Karongi Cércle Sportif de Karongi, Karongi CBS, Rwamagana Swimming Club, Rwesero Swimming Club, Gisenyi Beach Boys, Vision Jeunesse Nouvelle na Les Dauphins.

Mu gusoza aya mahugurwa, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Rugabira Girimbabazi Pamela yasuye gusura ikipe ya Karongi, abasaba kubyaza umusaruro amazi baturiye (Ikiyaga cya Kivu) mu rwego rwo kuzaha Igihugu umusaruro mwiza muri uyu mukino.

Uyu muyobozi wishimiye aya mahugurwa, yavuze ko yizeye umusaruro mwiza w’abatoza babashije kuyakurikirana.

Ati “Aya mahugurwa agamije guha ubumenyi bwisumbuyeho abatoza batoreza mu Biyaga. Kuko twasanze abakinnyi bacu bitoreza mu Biyaga bakeneye gutera imbere mu bijyanye na tekiniki, dusanga rero tugomba kongerera ubumenyi ababatoza.”

- Advertisement -

Pamela yongeyeho ati “Abatoreza muri Pisine no mu mazi magari byose bigomba kuzamukana kuko hombi tuhafite abakinnyi b’abahanga kuko turashaka ngo bazamukire rimwe. Hose hari impano.”

Uyu muyobozi yasabye abahuguwe gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe, kugira ngo bizafashe Igihugu kuzamura uyu mukino biciye mu gufasha abawukina.

Umutoza muri Les Dauphins, Ishimwe Éugène uri mu bahuguwe, ahamya ko hari byinshi we na bagenzi be bungukiye muri aya mahugurwa bari bamazemo iminsi itanu.

Ati “Ni ibintu byinshi muri iyi minsi itanu twungutse. Icya Mbere twari dufite amazi magari ariko abakinnyi bacu twabatozaga muri Pisine. Ntabwo twari twaragize amahirwe yo kubona ubumenyi ku mazi magari. Aya ni amahirwe akomeye ku buryo tugiye gufasha abana bacu kwambuka bakajya guhanga n’abandi bo mu zindi Nyanja.”

Uko iminsi yicuma, umukino wo Koga mu Rwanda ugenda uzamuka mu byiciro byombi [abakobwa n’abahungu], ndetse ubwo Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga ku Isi ubwo aheruka mu Rwanda yashimiye uruhare rw’Ishyirahamwe ry’uyu mukino.

Abahuguwe bahawe ikimenyetso kibyemeza
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ryo Koga mu Rwanda yageneye impano Mohamed Marouf watanze amahugurwa
Amahugurwa yari amaze iminsi itanu
Bahuguwe mu koga mu mazi magari
Mohamed Marouf watanze amahugurwa yoherejwe na FINA

UMUSEKE.RW