Indege itwaye Anthony Blinken, yageze i Kigali mu masaha y’ijoro kuri uyu wa Gatatu, aje kuganira n’abayobozi b’u Rwanda ibibazo bitandukanye birimo n’icya Paul Rusesabagina, ndetse n’imikoranire y’ibihugu.
Amashusho ya TV 5 Monde yerekana Anthony Blinken ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali akakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.
Anthony Blinken akubutse i Kinshasa aho yagiranye ibiganiro na Perezida wa Congo Kinshasa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga waho.
Kuri Twitter Anthony Blinken yavuze ko yanyuzwe n’ibiganiro yaganiriye na bariya bayobozi ko byagize umusaruro, bakaba baganiriye ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, kurwanya ruswa, gushyigikira ubucuruzi n’ishoramari, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubuhinzi bwihanganira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Uretse abategetsi b’i Kinshasa, Antony Blinken yanagiranye ibiganiro na Perezida wa Congo Brazzaville Denis Sassou N’Guesso bijyanye n’imikoranire y’ibihugu n’ubufatanye.
Antony Blinken byitezwe ko mu Rwanda azabonana na Perezida Paul Kagame na bamwe mu bo mu mashyirahamwe atari aya Leta.
Ubwo yatangazaga iby’uruzinduko rwe mu Rwanda, Antony Blinken yavuze ko azaganira n’abayobozi ku bibazo bya demokarasi, ubwisanzure muri politiki, ikibazo cya Rusesabagina Paul wahamwe n’ibyaha byo kugaba ibitero mu Rwanda byaguyemo abantu.
Yanavuze ko bazaganira ibyo kubungabunga amahoro ku Isi n’uruhare rw’u Rwanda mu gushakira umutekano akarere ruherereyemo.
UMUSEKE.RW