Umupfumu Rutangarwamaboko yambitswe umudari wo gusigasira umuco

Umupfumu Rutangarwamaboko yahawe umudari w’ishimwe wo gukomera no gusigasira umuco no kwigisha iterambere rishingiye ku muco atibagiwe aho avuka mu Bibungo ho mu Murenge wa Nyamiyaga.
Umupfumu Rutangarwamaboko yambitswe umudari w’ishimwe

Ni umudari wiswe “Ijabo ry’Intore” yambitswe n’umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere mu birori byo kwizihiza Umuganura ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi wabereye mu Kagari ka Kidahwe mu Murenge wa Nyamiyaga kuri uyu wa 05 Kanama 2022.

Insanganyamatsiko yagira iti “umuganura,isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”, Umuyobozi w’Akarere n’abandi bayobozi bari mu bifatanyije n’abaturage kwizihiza umuganura.

Muri ibi birori Umupfumu Rutangarwamaboko wiyita Nyagasani Imandwa Nkuru y’u Rwanda yari yatumiwe gutanga ikiganiro ku mateka y’Umuganura.

Uyu mupfumu yatanze ikiganiro cyari gikubiyemo amateka n’igisobanuro cy’umunsi w’Umuganura ndetse n’uburyo ari ipfundo rikomeye mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ubwo yageraga ahabereye ibi birori abaturage bamwakiranye yombi nk’umwana uje iwabo, muri uyu Murenge niho avuka n’ababyeyi be.

Yavuze ko atewe ishema no kuba yijihirije bwa mbere Umuganura ku ivuko by’umwihariko akigisha amateka y’Umuganura abaturage bamuzi kuva mu buto kugera abaye Imandwa Nkuru.

Mbere yo gutanga ikiganiro yabanje avuga amagambo yasobanuye ko ari “umutongero” yasabye abaturage ku mutega amatwi hari n’aho yabasabye gusubiramo amwe mu magambo yavugaga.

Rutangarwamaboko Yagize ati “Ibyo ngiye kubabwira ntabwo ari amagambo y’umupfumu mutemera mwebwe abanyamadini ahubwo ndagira ngo tuganire twibukiranye amateka y’ibyo twizihiza none.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Mbabwira nk’umushakashatsi, ndabibabwira nk’umunyamateka ntihagire ibibahanda, udashaka kureka imyizerere ye ntabwo twaje kuyimurecyesha sicyo cyatuzanye, muhanduke imitima”

Yavuze ko Umuganura ari mukuru wahanganywe n’u Rwanda uhangwa na Gihanga cyahanze Inka n’Ingoma.

Yagize ati “U Rwanda ruhangwa rwahanganywe n’Umuganura ntabwo ari mushya.”

Muri ibi birori Se w’umupfumu Rutangarwamaboko nawe yambitswe umudari w’ishimwe, Rutangarwamaboko yagize “Ibinaniye mpamagara Data nkamubaza.”

Rutangarwamaboko yasabye abaturage kwiga no kumenya amateka aho kwirirwa mu mwuka bahimbaza Imana batazi.

Ati “Muzajya mu mwuka babafatane igihugu mutazi amateka, muzabaririze n’abo Bisiraheli mwirata bafite ibitabo by’amateka, barabisoma, Iyimuka Misiri, kuvayo. Nonese ko mudasoma kuvayo kw’Inkotanyi ?, bizandikwa nande?”

Yavuze kandi ko umuganura ari umuterekero mukuru uruta iyindi yose u Rwanda rwagizen’iyo Rugira, ukaba ikimenyetso kidakuka cy’ubumwe bw’Abanyarwanda ko abishyize hamwe Imana ibasanga kandi ko nta kibazimya.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bakorera mu Murenge wa Nyamiyaga nabo bambitswe imidari kubera uruhare rwabo mu iterambere ry’Umurenge.

Umupfumu Rutangarwamaboko yavuze ko atewe ishema no kwigisha inkomoko y’Umuganura aho avuka
Umubyeyi w’Umupfumu Rutangarwamaboko nawe yambitswe umudari w’ishimwe “Ijabo ry’Inkotanyi”

Mayor wa Kamonyi na Rutangarwamaboko basuye ndetse bigisha gutegura indryo yuzuye mw’irerero rya Nyamiyaga
Umuganura muri Nyamiyaga abana bahawe umutsima n’amata
Habayeho no gucinya akadiho, ibicurangisho gakondo byasusurukije abitabiriye ibi birori

AMAFOTO @JohnsonKaya
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW