Umuyobozi wa OMS yatabarije umuryango we wugarijwe n’inzara

Intambara yo muri Ethiopia ishyamiranyije ingabo za Leta n’inyeshyamba za TPLF ziganjemo abo mu bwoko bwa Tigrinya yagize ingaruka ku bo mu muryango wa Dr Tedros Ghebreyesus.

Dr Tedros Ghebreyesus Umuyobozi Mukuru w’Ishyami ryita ku Buzima ku Isi, OMS

Dr Tedros Ghebreyesus, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) yabwiye Abanyamakuru i Geneve mu Busuwisi ko ntacyo yamarira abo mu muryango we bari mu Ntara ya Tigray muri Ethiopia kuko inzira zifunze.

Yagaragaje ko abantu bo mu muryango we bari kwicwa n’inzara kandi atabasha kuboherereza amafaranga.

Dr Tedros, abarizwa muri buriya bwoko bwa ba Tigrinya, yatangaje ko mu myaka ibiri ishize Intara akomokamo inzira zose zidanangiye kuva intambara ihadutse, bityo abaturage bakaba bari mu bibazo.

Yagize ati “Mfite abavandimwe benshi hariya. Nifuza kuboherereza amafaranga. Sinabasha kuboherereza amafaranga. Bari kwicwa n’inza, ndabizi, sinshobora kugira icyo mbafasha.”

Avuga ko ashobora kubafasha bagasangira ibyo afite ariko ubu ngo ntayo yabashaka kubera ko bari ahantu hafunzwe.

Mu kiganiro yatanze we ubwe yitangaho urugero ku biba ku bantu bo mu muryango we muri Ethiopia, Dr Tedros yongeyeho ati “Ntabwo nshobora kuvugana na bo, hashize igihe kirekire tutavugana, simbasha kubavugisha, nta n’ubwo nzi uwapfuye cyangwa ukiriho.”

Imirwano yongeye kubura hagati y’ingabo za Leta n’inyeshyamba za TPLF (The Tigray People’s Liberation Front) nyuma y’igihe hari agahenge kari kemejwe kugira ngo abaturage babashe kugezwaho inkunga muri Werurwe, 2022.

Intambara yatangiye mu Ugushyingo, 2020 yahitanye ibihumbi by’abaturage abandi babarirwa muri za miliyoni ibasiga iheruheru ntacyo bafite barya.

- Advertisement -

Agace ka Tigray nk’uko BBC ibivuga ibikorwa remezo nk’amashanyarazi n’inzira z’itumanaho ndetse na Banki ntibikora.

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW