URwanda ntirwarekura Rusesabagina kubera igitutu cy’amahanga -Dr Biruta

Leta y’uRwanda yatangaje ko itarekura Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterebwoba kubera igitutu cy’amahanga asaba ko arekurwa.

U Rwanda ruvuga ko rutazarekura Rusesabagina Paul kubera igitutu cy’amahanga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo Perezida wa Repubulika y’uRwanda, Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’Amahanga ,Antony Blinken.

Ni mu ruinduko rw’iminsi ibiri agirira mu Rwanda, rugamije kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi. Mu byo baganiriye, harimo ko uRwanda rwarekura Paul Rusesabagina.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko ifungwa rya  Rusesabagina rikurikije amategko yaba ay’imbere mu gihugu ndetse na mpuzamahanga.

Yagize ati “ Yarafashwe , acirwa urubanza mu buryo bwubahirije amategeko , mu mategeko y’uRwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga, ashyirwa imbere y’inkiko, biba no ku mugaragaro, bishyirwa no mu ndimi zitandukanye kugira ngo abatumva ikinyarwanda bumve  ibiriho. Kuri twebwe urubanza rwarangiye, rwaraciwe burundu. yarakatiwe, arafunze nk’abandi banyabyaha bandi bashobora kuba bari muri gereza kubera ibyaha  bitandukanye baregewe imbere y’inkiko zikabacira urubanza zikabakatira.”

Dr Biruta yagarutse ku kuba Rusesabagina afite ibyangombwa by’ubwenegihugu bwa Amerika bitamuha uburenganzira bwo gukora ibyaha ngo yidegembye.

Yagize ati “Ibindi barimo ngo ni umuntu wari ufite ibyangombwa byo kuba muri Amerika, agomba kuba  amategeko cyangwa se ibyo yakoze byirengagizwa mu gihe dufite abantu babipfiriyemo, mu gihe dufite n’abandi bakomeretse n’imiryango yasigaye aho ngaho.”

Yakomeje ati “ Mu gihe Rusesabagina atari nawe wenyine waciriwe urubanza muri biriya bikorwa bakurikiranagwaho hari n’abandi 20. Uyu munsi gufata umwe ngo kubera ko  yari afite ibyangombwa bimwemerera kuba muri Amerika ubwo ibyo yakora byose mu Rwanda,ntabwo bikwiye  kwirengagizwa.”

Igitutu cy’amahanga nticyatuma Rusesabagina arekurwa…

- Advertisement -

Dr Vincent Biruta yashimangiye ko uRwanda rutarekura Rusesabagina kubera igitutu cy’amahanga , yongera kuvuga  ko yamaze gukatirwa n’inkiko.

Yagize ati “Kugamburuzwa  kwa Guverinoma y’uRwanda ngira ngo  ni ubwa mbere byaba bibayeho mu mateka y’iki gihugu ariko ntabwo biteganyijwe. Yarakatiwe, hari igihano yahawe, arafunze, azarangiza igihano cye. Ibindi bijyanye no kuba yarekurwa, ibyo byose bifite amategeko abigenga  kandi hari ibiba bikenewe kugira ngo nayo  mategeko abashe gukurikizwa.Rero gutekereza ko hari igitutu kizatuma Abanyarwanda bazabyuka mu gitondo bakumva hari umuntu wafunguye kubera igitutu cy’amahanga, ntabyo.“

Muri nzeri 2021 yari yakatiwe n’urukiko Rukuru igifungo cy’imyaka 25, Sankara wahoze ari umuvugizi wa MRCD-FLN akatirwa imyaka 20 ku mpamvu nyoroshyacyaha.

Muri Mata uyu mwaka nibwo Paul Rusesabagina yakatiwe n’urukiko rw’ubujurire gufungwa imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’ibitero umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN wagabye mu bice by’uburengerazuba bw’uRwanda  mu mwaka wa 2028 na 2019.

Rusesabagina areganwa n’abandi 20 nabo bakatiwe n’inkiko zo mu Rwanda bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bifitanye isano n’ibitero byagabwe n’uyu mutwe yari abereye umuyobozi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW