Uwahoze ayobora ishuri rya ILPD yasabwe gukomeza gukorana n’abamusimbuye

Minisitiri w’Ubutabera akanaba n’intumwa nkuru ya Leta yasabye Dr. Didas Kayihura wahoze ayobora ishuri rya ILPD akaba yarahawe izindi nshingano muri Kaminuza y’u Rwanda kuzakomeza gukorana nabo asize ku buyobozi bwa ILPD.

Ihererekanyabubasha ryayobowe na Minisitiri w’Ubutabera akanaba n’intumwa nkuru ya Leta Hon. Emmanuel UGIRASHEBUJA

Hashize iminsi micye Dr. Didas Kayihura wayoboraga ishuri rya ILPD Perezida Paul Kagame amuhaye izindi nshingano zo kuyobora Kaminuza y’u Rwanda by’agateganyo, ubwo Dr. Didas Kayihura yahererekanyaga ububasha na Dr. Yves Seziraga(asanzwe ari umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri ILPD) wasigaye mu nshingano zo kuyobora ILPD by’agateganyo, Minisitiri w’Ubutabera akanaba n’intumwa nkuru ya Leta Hon. Emmanuel UGIRASHEBUJA yasabye Dr. Didas kuzakomeza gukorana nabo asize ku buyobozi bwa ILPD.

Ati“Twizeye ko ari ihererekanyabubasha kumwanya w’ubuyobozi atari ihererekanyabubasha kumwanya w’ubujyanama cyangwa ubwarimu.”

Minisitiri Ugirashebuja kandi yashimiye Dr. Kayihura ibyo yagezeho kandi ko yitwaye neza mu nshingano yari afite.

Dr. Didas Kayihura asize afite umushinga wo kubaka ingoro y’Ubutabera mu Rwanda aho ishuri ryigishaga rikaneteza imbere ibijyanye n’amategeko (ILPD) riherereye, iyo ngoro ikazaba yerekana uko ubutabera bwahoze mbere y’umwaduko w’abazungu, igihe cy’umwaduko w’abazungu, uko ubutabera bwahoze muri Repubulika ya mbere ni iya kabiri.

Minisitiri w’Ubutabera akanaba n’intumwa nkuru ya Leta yijeje Dr. Kayihura ko uwo mushinga yari yaratekereje uzagerwaho.

Ati“Ni ngombwa gusigasira aho abantu baba baravuye kugira ngo bamenye aho bagana no Kugira ngo n’abazaza bajye bamenya ko ibintu bitikoze.”

Dr.Didas Kayihura wajyanwe kuyobora Kaminuza y’u Rwanda by’agateganyo yari Umuyobozi w’ishuri rya ILPD kuva mu mwaka wa 2017 yanabaye kandi umwarimu muri iryo shuri ndetse no muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umunyamuryango wa FPR Inkotanyi.

Dr.Didas Kayihura mu myaka itanu yarayoboye mu ishuri rya ILPD yishimira ko akihagera bari bafite porogaramu z’amasomo ebyeri ariko Ubu asizemo pogaramu 14 z’amasomo, yishimira kandi ko ikigo cya ILPD yongeyeho inyubako igizwe n’ibyumba,ibiro, amashuri,akaba hari n’indi mishinga asize yaratekereje ariko itarajya mu bikorwa yanasabye abamusimbuye kuzayishyira mu bikorwa.

- Advertisement -

Dr.Yves Sezirahiga uyobora ILPD by’agateganyo yashimiye Dr. Didas Kayihura wabayoboye nk’umubyeyi kandi amwizeza ko bazakomeza aho yaragereje maze amwifuriza amahirwe masa.

Ishuri ryigishaga rikaneteza imbere ibijyanye n’amategeko (ILPD) rihereye mu karere ka Nyanza ryigamo abanyeshuri baturutse hirya no hino ku isi kuri ubu rifite abanyeshuri 401 baturutse mu bihugu nka Ghana, Burundi, Cameroon, Rwanda na Gambia.

Hafashwe ifoto y’urwibutso

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW