Uwasimbuye Osama Bin Laden yishwe arashwe na Amerika

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishe umukuru wa al-Qaeda, Ayman al-Zawahiri, mu gitero cy’indege itagira umupilote (drone), nkuko byemejwe na Perezida Joe Biden.

Umukuru wa al-Qaeda, Ayman al-Zawahiri yishwe arashwe na Amerika

Yishwe ku cyumweru mu gitero cyo kurwanya iterabwoba cyakozwe n’ikigo cy’Amerika cy’ubutasi bwo mu mahanga (CIA), mu murwa mukuru Kabul wa Afghanistan.

Biden yavuze ko Zawahiri yari “yaracuze urukurikirane rw’ubwicanyi n’urugomo ku baturage b’Amerika”.

Yongeyeho ati “Ubu ubutabera buratanzwe kandi uyu mukuru w’abakora iterabwoba ntakiriho”.

Abategetsi bavuze ko Zawahiri yari ari ku rubaraza rw’inzu y’ahantu hihishe (safe house) ubwo drone yamurasagaho ibisasu bibiri bya misile.

Bongeyeho ko abandi bo mu muryango we bahari, ariko ko nta cyo babaye, ko ari Zawahiri wenyine wishwe.

Biden yavuze ko yatanze uruhushya rwa nyuma rwo kugaba icyo “gitero kidahusha” kuri uwo mukuru wa al-Qaeda, wari ufite imyaka 71, nyuma y’amezi yari ashize icyo gitero gitegurwa.

Zawahiri yafashe ubuyobozi bwa al-Qaeda nyuma y’iyicwa n’Amerika rya Osama bin Laden mu mwaka wa 2011.

We na Osama bin Laden bacuriye hamwe umugambi w’ibitero kuri Amerika byo ku itariki ya 11 y’ukwezi kwa cyenda mu 2001, ndetse yari umwe mu “bakora iterabwoba bashakishwa cyane” n’Amerika.

- Advertisement -

IVOMO: BBC