Wiliam Ruto yatsinze amatora yo kuyobora Kenya

Wiliam Ruto kuri ubu nuwe ugiye kuyobora Kenya muri Manda ye y’imyaka itanu yhigitse Raila Odinga wari ushyigikiwe na Perezida ucyuye igihe Uhuru Kenyatta.

Wiliam Ruto yatsinze Raila Odinga mu matora yo kuyobora Kenya

Ni amatora yaranzwe n’imidugararo ya hato na hato no gutegerezanya igishyika ibitangazwa.

Mu gihe perezida wa komisiyo y’amatora Wafula Chebukati yari aje gutangaza ibyavuye mu matora mu nyubako ya Bomas of Kenya i Nairobi, habaye imirwano hagati y’impande zitandukanye.

Abashinzwe umutekano bagerageje kugarura umutekano bakoresheje inkoni n’ibyuka biryana mu maso.

Perezida wa Komisiyo y’amatora yahawe umwanya atangaza ko William Ruto ari we watsinze amatora n’amajwi 50.49%.

Abakomiseri bane(4) kuri barindwi(7) ba komisiyo y’amatora, bari basohotse muri Bomas of Kenya, bajya kuganira n’abanyamakuru.

Uhagarariye aba ba komiseri yavuze ko atizeye ibigiye gutangazwa kuko bitandukanye n’ibyavuye mu matora.

Wiliam Ruto yari ahanganye na George Wojackoyah na David Mwaure Waihiga bari kuri Bomas of Kenya aho ibi byabereye, Raila Odinga we ntabwo yahageze.

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje ko Ruto yagize amajwi  7,176,141 angana  50.49 % mu gihe Raila Odinga bari bahanganye yagize anajwi  6,942,930 angana 48.85 %.

- Advertisement -

Ruto azanye imigabo n’imigambi…

Nyuma yo kwegukana instinzi Ruto, yatangaje ko azayobora guverinoma y’umucyo, na demokarasi.

Ati “Ndashaka kwizeza abanya-Kenya bose ko uwo batoye wese, iyi izaba guverinoma yabo, Ndashaka kubabwira [ba mukeba] ko ntacyo bakwiye kwikanga ,nta mwanya uhari wo kwihora. Nzi neza cyane ko igihugu cyacu kigeze aho gikeneye amaboko yose ngo kijye imbere.”

Yakomeje ati “Ntidufite umwanya wo kureba inyuma. Ntidufite umwanya wo gutunga intoki. Ntidufite umwanya wo gushinja. Tugomba…gukorana tugana kuri Kenya ikora, ifite demokarasi, iteye imbere.”

Muri rusange William Ruto yatagangajwe nka perezida watowe n’amajwi 50.49%. Raila Odinga, yagize amajwi 48.85% nk’uko komisiyo y’amatora yabivuze.

George Wajackoyah na David Mwaure bombi hamwe bagize munsi ya 1%.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW