Yariwe n’imbwa undi yamburwa n’abajura, abakarani b’Ibarura ntiborohewe n’akazi

Bamwe mu bakarani b’Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire barishimira kuba ryasojwe, ariko bavuga ko bahuye na zimwe mu mbogamizi mu kazi.
Hari aho bageraga bagasanga ingo bagombaga kubarura zarikubye gatatu

Guhera kuwa Kabiri tariki 16 Kanama kugeza tariki 30 Kanama 2022, mu Rwanda hose hari hari kuba igikorwa cy’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire, rikaba ari irya gatanu ribayeho mu gihugu kuva mu 1978.

Ni igikorwa cyabaga aho umukozi w’ibarura rusange yabazaga amakuru atandukanye umuturage nawe akemeza niba ari “Yego” cyangwa “Oya”.

Barishimira ko hari aho yakozwe neza..

Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye n’umwe mu bakoze iri barura wo mu Karere ka Rusizi, yavuze ko muri rusange ryagenze neza gusa ko bahuye na zimwe mu mbogamizi.

Yagize ati” Iri barura muri rusange ryagenze neza by’umwihariko hano mu Karere ka Rusizi. Ikibazo cyitakabije ni uko washoboraga kugenda mu rugo ugasanga nta muntu mukuru uri buguhe amakuru bikaba byatinza cyangwa bikagira icyo bibanganira ku ibarura ariko byarangiye neza bose barabonetse.”

Hari ubwo bahabwaga amakuru babikiza…

Uyu mukozi w’ibarura rusange yavuze ko hari ubwo bajyaga mu rugo rw’umuturage, akagorana gutanga amakuru.

Yagize ati” Hari ubwo wamubazaga akakubwira ngo ariko ibi bintu ubundi n’iby’iki ko tuziko ibarura ry’abaturage ari ukubara imibare , ibi byose ni iby’iki? Icyo yakubwiraga nicyo washyiragaho niba Ari “Yego” ni iyo cyangwa “Oya” ni iyo.”

Hari uwariwe n’imbwa…

- Advertisement -

Tariki 22 Kanama 2022, mu Mudugudu w’Agatagara, Akagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba ho mu Karere ka Gasabo, Umukarani w’ibarura  yariwe n’imbwa  ubwo yari mu gikorwa cyo kubarura.

Uyu mukarani w’ibarura mu kiganiro n’UMUSEKE yavuze ko ubwo yari mu kazi, yariwe n’imbwa y’uwitwa Kanani Jean Robert akajyanwa kwa muganga yenda gupfa.

Avuga ko ubwo yajyaga kubarura mu rugo rw’uyu mugabo, imbwa yamuriye akabura umutabara, ngo yavugije induru abarimo abapangayi baramwirengagiza.

Yagize ati“N’uko imbwa irandya koko, mvuza induru abapangayi bari barimo, nyiri urugo yari arimo, mvuza induru imbwa impera ku murundi indya yumva hariho igufwa irahindura ijya hano ku kibero, no mu gipangu harimo umugabo bita Sarkozy ndamubwira ngo wantabaye ino mbwa arandeka.”

Uyu yariwe n’imbwa ubwo yari ari mu kazi k’ibarura
I Musanze yibwe  telephone n’abajura…

Mu  Mudugudu wa Gakoro  mu kagali ka Cyivugiza mumurenge wa Muko mukarere ka Musanze Umukarani w’ibarura nawe yatezwe n’abajura, yamburwa telephone ye bwite ndetse niyo takoreshaga mu ibarura yari yarahawe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyivugiza, Ngayubwiko Jean Marie Vianney,yabwiye UMUSEKE ko hakozwe iperereza, haza gutabwa muri yombi abantu batatu barimo n’umuyobozi w’Umudugudu wa Gakoro akekwaho kugira uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi.

Uyu muyobozi yavuze ko Mudugudu yaje kurekurwa nyuma yo gusanga nta ruhare yabigizemo.

Yagize ati” Yagiye kubarura,agiye gutanga ubufasha ahantu ariko ntabwo yari yatubwiye, twari kumushakira n’abamuherekeza. Mu gutaha nibwo yageze ahantu ahura n’abantu batatu atazi neza,bahita bamwaka telephone yarafite. Bamwaka iy’akazi,niyo takoreshaga.Abakekwaga twarabafashe,tubashyikiriza Polisi sitasiyo ya Muhoza , yarabatwaye.”

Uyu muyobozi yavuze ko Umukarani w’ibarura yakoraga mu Mudugudu wa Gakoro ariko ajya gutanga ubufasha mu Mudugudu wa Susa. Ataha nibwo yaje guhura n’abo bagizi ba nabi.

Nubwo hamwe na hamwe hagiye haba utubazo , Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yussuf Murangwa, yavuze ko ibikorwa by’ibarura byatangiye neza kandi byagenze neza biturutse ku kuba byaragiye bimenyekanishwa ku buryo abaturage bose bari babizi kandi babyiteguye.

Yagize ati “Navuga ko nashimira abanyarwanda barabyitabiriye, baduhaye amakuru nk’uko twabisabye, nkanashimira inzego zose twafatanyije cyane cyane inzego za leta, inzego z’ibanze n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu kubera uburyo badushyigikiyemo, byaradufashije cyane kugira ngo ibarura rigende neza”.

NISR iteganya kuzatanga imibare y’ibanze mu Ukuboza 2022, kugira ngo itangire gukoreshwa. Igikorwa gisoza ibarura ni icyo kwandika raporo zirambuye, aho biteganyijwe ko mu Ukuboza 2023 raporo zose zizaba zatanzwe.

Ni raporo zirenga 20 zizava mu ibarura zifasha kumenya imibereho y’abaturarwanda mu ngeri zitandukanye zigafasha mu igenamigambi rigamije imibereho rusange y’abaturarwanda.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW