Abafite ubumuga bagaragaje ahakiri icyuho muri politiki nshya yabagenewe

Abafite ubumuga mu Rwanda bagaragaje ahakiri icyuho mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bikibangamira imibereho myiza n’iterambere ryabo.

Dr Mukarwego Beth Nasiforo, Umuyobozi mukuru w’Ihuriro ry’abantu bafite ubumuga mu Rwanda [NUDOR]
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa kane tariki 29 Nzeri 2022 mu biganiro nyunguranabitekerezo ku imenyekanisha rya politiki nshya y’abafite ubumuga mu Rwanda igamije kubafasha kwisanga no kugira uruhare muri gahunda zose z’igihugu no kubaho ubuzima bubahesha agaciro.

Ibi biganiro byari bigamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo abafite ubumuga butandukanye badasigara inyuma hashingiwe kuri politiki nshya y’imyaka ine igamije kuzamura imibereho yabo muri rusange.

Abafite ubumuga bavuze ko hakiri icyuho mu bikorwa byo kuzamura imibereho myiza yabo, harimo ibikorwa remezo bikiri bicye, imbogamizi mu kwihangira umurimo, guhezwa mu nzego z’imirimo n’uburezi bw’abafite ubumuga bukiri hasi.

Mu bigo byinshi bya Leta n’ibyigenga hatunzwe urutoki kuba abazi ururimi rw’amarenga bashobora gufasha abatumva bakiri bake.

Abafite ubumuga baravuga kandi ko bakibangamirwa na bamwe mu bagize inzego z’ubuyobozi bw’ibanze badashaka kumva ibibazo byabo ku buryo usanga hari ibibazo bihora bigarukwaho ariko ntibishakirwe ibisubizo.

Abafite ubumuga bavuga ko hari byinshi bikibabangamiye bikenewe gukosorwa

Dr Mukarwego Beth Nasiforo, Umuyobozi mukuru w’Ihuriro ry’abantu bafite ubumuga mu Rwanda [NUDOR] avuga ko hari ibibazo byinshi abafite ubumuga bagenda bahura nabyo ku buryo bateze ibisubizo muri politiki nshya y’abafite ubumuga.

Ati “Nko mu burezi imyigire y’abana bafite ubumuga iracyari hasi, ugasanga ntacyo abarimu bafite bashobora gufasha bariya bana, usanga nta mwanya uhagije wo kwita ku bana bafite ubumuga.”

Avuga ko mu rwego rw’ubuvuzi hakiri icyuho kinini aho abakira abarwayi batazi uburyo bakwiriye kuvugana no kwakira abafite ubumuga ndetse n’ibibazo by’insimburangingo zihenze cyane.

- Advertisement -

Dr Mukarwego yagarutse kandi ku kibazo cyo gutwara abantu mu buryo bwa rusange aho abafite ubumuga batoroherwa mu modoka zitwara abagenzi bitewe n’imiterere y’ubumuga bwabo.

Ati “Ntibashoboye kurira ariya mabisi ari hejuru, niba umuntu ari ku mbago, ufite akagare, ugasanga arifuza kuguma mu rugo, usanga ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije atabasha kwicara ngo amaguru akore hasi, abashe kwicara yemye.”

Huss Monique, Umuyobozi mukuru ushinzwe imibereho myiza muri MINALOC, avuga ko iyi politiki yatangiye mu byiciro bitandukanye birimo ubuzima, uburezi, ibikorwa remez, kurengera abana, guteza imbere ubuhinzi, siporo n’umuco n’ibindi.

Yagaragaje ko guhezwa kw’abantu bafite ubumuga mu mirimo n’ahandi hose bikwiriye gucika burundu kuko bashoboye nk’abandi bose.

Ati “Iki gikorwa turagikomeje kugira ngo na hariya hasi ku rwego rw’Imidugudu aho mu nama zitandukanye tubasha gutanga aya makuru kugira ngo nabo babashe kuyamenya.”

Avuga ko iyi politiki izafasha kuziba icyuho mu burezi aho abana benshi bafite ubumuga batiga mu gihe ari bwo musingi w’iterambere ry’umuntu ku giti cye ndetse no ku gihugu muri rusange.

Yavuze kandi ko hazarebwa uko ikibazo cy’abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije batabasha kwicara mu modoka zitwara abagenzi bisanzuye cyakemurwa bafatanyije na Minisiteri ishinzwe ibijyanye no gutwara abantu.

Amasezerano mpuzamahanga agamije kurengera abantu bafite ubumuga agena ko bari mu byiciro birimo ubumuga bw’ingingo, ubumuga bukomatanyije, ubumuga bwo mu mutwe n’ubwo kutumva no kutavuga. Gusa hari n’icyiciro cy’abafite ubumuga bukomatanyije.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abantu bafite ubumuga ibihumbi 446,453 bagaragajwe n’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2012.

Huss Monique, Umuyobozi mukuru ushinzwe imibereho myiza muri MINALOC

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW