Abanyarwanda bari kwigishwa uko babyaza amahirwe ifaranga ry’ikoranabuhanga

Abahanga mu ikoranabuhanga  baturutse mu bihugu bitandukanye birimo uRwanda,Nigeria, Misiri Kenya na Afurika y’Epfo bagera ku 2000 bari kwigishwa uburyo babyaza umusaruro ifaranga ry’ikoranabuhanga ndetse n’uko bakaza ubwirinzi.

Abanyarwanda bari kwigisha uko babyaza amahirwe ari mu ikoranabuhanga

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Nzeri 2022, ubwo iKigali hatangizwaga umwiherero wa Polygan,umuyoborobere w’urubuga rwa interineti Web3.0 utavogerwa ukoreshwa na bimwe mu bigo bikomeye ku isi birimo Meta, Stripe, Reddit n’ibindi, ndetse na Xend Finance.

Ni umwiherero uzamara ibyumweru umunani muri gahunda y’ubujyanama hamwe no kwigira hamwe imwe mu mishanga y’ikoranabuhanga (hackathon) muri Afurika.

Uzafasha  abashoramari mu by’ikoranabuhanga bo mu karere kumenya imikorere ihuriweho ya Polygon hifashishijwe Xend Finance n’ikoranabuhanga rya Polygon.

Muri uyu mwiherero hagamijwe gushyirwaho uko Afurika yajya ku ruhando Mpuzamahanga mu  guha abashoramari mu ikoranabuhanga ubumenyi bukenewe mu iterambere ry’ubwirinzi no kutavogerwa, gutanga amafaranga yo kubatera inkunga mu ku bashishikariza kugira uruhare mu ruhando rw’ikoranabuhanga, no gutangiza ubujyanama.

Usibye ibyo, bizafasha kugera ku mahirwe yo guterwa inkunga ku bashoramari mu ikoranabuhanga b’indashyikirwa.

Abatoranirijwe muri gahunda yo gukurikiranwa n’abajyanama baziga uburyo bwo kubaka porogaramu zegerejwe abagenerwabikorwa ku bwirinzi bwa Polygon.

Shodipo Ayomide, Umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe ubuvugizi mu bashoramari mu ikoranabuhanga muri Polygon Technology,yavuze ko uyu mwiherero  ukozwe mu rwego rwo gushaka igisubizo mu bijyanye n’umutekano wo guhererekanya amafaranga.

Yagize ati “Muri Afurika hari imbogamizi nyinshi zijyanye n’amikoro. Imwe muri zo n’ihererekanya ry’amafaranga hagati y’ibihugu. Binyuze mu kwigisha uko birinda kwinjirirwa, twizera ko byinshi muri ibi bibazo bishobora gukemurwa hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwirinzi.”

- Advertisement -

Yakomeje ati“Usibye ibi, uruhando rw’ubwirinzi narwo ni igice cy’ingenzi cyane mu ikoranabuhanga, bijyanye n’itangwa ry’akazi riri hejuru cyane. Uyu mwiherero ugamije guhugura Abanyarwanda hamwe n’abandi bashoramari mu ikoranabuhanga muri Afurika bagahabwa ibikoresho nkenerwa kugira ngo bibahuze n’ayo amahirwe akomeye ari ku isi”.

Ibikorwa bya Polygon birimo urutonde rw’ikoranabuhanga rihanitse ryubatswe kugira ngo ihererekanya ry’amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga (Ethereum) ryihute kandi ribe rihendutse ku bashoramari mu ikoranabuhanga ndetse n’abagenerwabikorwa.

Ugochukwu Aronu, umuyobozi mukuru wa Xend Finance, we asanga Abanyafurika bakwiye kujyana n’iterambere bakoresha ifaranga ry’ikoranabuhanga , kandi ifaranga rifite umutekano.

Yagize ati “Nk’uko ibikorwaremezo bya Web3 ku bashoramari mu ikoranabuhanga, bikubiyemo uburyo bwo kwishyura amarafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga bwa ‘Application Programming Interface(API)’ hamwe na Wallet Infrastructure, Xend Finance izafasha abashoramari mu ikoranabuhanga bo muri Afurika kugera ku batuye isi binyuze muri gahunda y’ubwirinzi bwa Polygon”.

Uyu mwiherero  ufite ibice bibiri birimo gice cy’abatangizi hamwe n’igice cy’inzobere.Igice cy’Abatangizi kizibanda ku kumenyekanisha Urubuga Web3.

Iki gice cyemerewe kwitabirwa n’abashoramari bashya mu ikoranabuhanga rya Web3, kandi badafite uburambe muri Web3.

Uwitwaye neza muri iki cyiciro azegukana amadorari ya America $ 5000, mugihe abakurikiyeho bazabona amadorari ya America $ 3000 na $ 2000. Byongeye kandi, imishinga 10 yambere ikurikiyeho buri umwe uzabona amadorari ya America $ 500.

Ku rundi ruhande, igice cy’inzobere kizibanda ku bumenyi kuri Web3 igezweho, kandi ireba abafite uburambe muri Web3.

Umushinga wa mbere, uwakabiri n’uwa gatatu muri iki cyiciro uzahabwa amadorari ya America $ 10000, $ 7000 na 5000 $.

Imishinga itatu ya mbere nayo izabona uburyo butaziguye kuri gahunda yihuta ya Polygon (Accelerator Program), kugira ngo irusheho gukurikiranwa no guterwa inkunga, mugihe imishinga 30 ya mbere y’indi izahabwa buri umwe amadorari ya America $ 750.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW