Akavuyo ko gusaba amafaranga y’ishuri n’ibikoresho by’umurengera kashakiwe umuti

Minisiteri y’Uburezi yasohoye icyemezo cyo  kuringaniza amafaranga y’ishuri mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta, n’amashuri afatanya na Leta kurera.

Dr Valentine Uwamariya Minisitiri w’Uburezi

Mu yisumbuye, umusanzu w’umubyeyi ni Frw 19, 500 ku munyeshuri wiga ataha, ku gihembwe, uwiga aba mu kigo ni Frw 85,000 ku gihembwe.

Mu mahuri y’incuke n’abanza umwana wiga mu mashuri ya Leta n’afatanya na yo kurera azigira ubuntu. Umubyeyi azasabwa Frw 975 y’ifunguro.

 

Iki cyemezo kigomba guhita gishyirwa mu bikorwa mu gihembwe cya Mbere uyu mwaka (2022-2023).

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma yaho Minisitiri w’Intebe ku wa 01 Kanama uyu mwaka, yabazwaga n’Abadepite ikibazo cy’amafaranga y’ishuri cyakomeje kuba inzitizi mu mashuri. Ni nyuma y’ingendo Abadepite bakoze mu baturage bakagezweho iki kibazo.

Dr Ngirente Edouard Minisitiri w’Intebe yatangaje ko mbere y’uko umwaka w’amashuri utangira muri Nzeri uyu mwaka hazaba hashyizweho amafaranga y’ishuri angana ku mashuri yose.

Yagize ati “Ibyo rwose birakemuka muri iyi ntangiriro y’umwaka w’amashuri ku buryo umwana wiga mu mashuri ya leta mu Rwanda ariha amafaranga runaka ku mwaka.”

Minisitiri w’Intebe yaavuze kandi ko ibijyanye n’imitangirwe y’agahimbazamusyi na byo bizashyirwa ku murongo hakajyaho amafaranga ibigo bitagomba kurenza.

- Advertisement -

Uyu mwanzuro ufashwe mu rwego rwo gukumira ibyatumaga ababyeyi basabwa amafaranga y’umurengera.

Soma neza ibyo amabwiriza avuga:

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW