APR FC isezerewe mu mikino ya CAF Champions Ligue itarenze umutaru

APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere, CAF Champions League, isezerewe itarenze umutaru.

APR FC itsinzwe ibitego 3-0

APR FC yakuwemo na US Monastir yo muri Tunisia iyitsinze ibitego 3-0. Byari bihagije kuko byaburijemo igitego kimwe APR FC yatsindiye i Huye, bivuze ko ikuwemo n’ikinyuranyo cy’ibitego bibiri.

Mu kibuga APR FC yari afite amahirwe yo kuba i Huye itaratsinzwe igitego. Byayisabaga kunganya cyangwa igatsinda.

Si ko byagenze, umukino waranzwe no guhuzagurika mu gice cya mbere ku ruhande rwa APR FC

Ku munota wa gatanu gusa US Monastir yabonye izamu ku gitego cyatsinzwe na  Zied Aloui. Byasabaga ko APR FC yihagaraho ikishyura cyangwa igice cya mbere kirangira itinjijwe ikindi gitego.

US Monastir yari yagaragaje i Huye ko ibitse ibanga, dore ko yinjije igitego cyo kwishyura abasifuzi b’Abarundi bakavuga ko habayeho kurarira, kuri iki Cyumweru yari indi kipe.

Ku munota wa 27 w’umukino Housem Teka yabonye igitego cya kabiri, bica integer APR FC.

Igice cya kabiri APR FC yari yikosoye, ikina neza, ariko yaje gutsindwa igitego ku munota wa 67 cya Omar Bouraoui bisa naho icyizere kirangiye

Urugendo rwo muri Tunisia rwari kuba rubi cyane, APR FC yatsinzwe igitego ku munota wa nyuma w’umukino, umusifuzi avuga ko habayeho kurarira, umukino urangira US Monasitir itsinze 3-0 bwa APR FC.

- Advertisement -

Abafana batandukanye bagiye bagaragaza ko niba APR FC ikeneye kugera kure mu mikino nk’iyi ikwiye guhindura ikongeramo abakinnyi b’abanyamahanga bashoboye mu Banyarwanda ikinisha.

I Huye naho habereye umukino wa CAF Confederation Cup,  aho AS Kigali yasezereye ASAS Telecom Djibouti ku gitego 1-0. Iki gitego cyaje ku munota wa 67′ gitsinzwe na Kalisa Rachid.

US Monastir yerekanye ko urugendo rukiri rurerure ku makipe yo mu Rwanda kuba yakuramo ay’Abarabu

UMUSEKE.RW