AS Kigali yakoze umwitozo wa nyuma mbere yo kwerekeza i Huye

Mbere yo kwerekeza mu mwiherero mu Akarere ka Huye, ikipe ya AS Kigali FC yakoreye imyitozo kuri stade ya Kigali.

Haruna Niyonzima na bagenzi be bakoreye imyitozo kuri stade ya Kigali

Kuwa Mbere tariki 12 ni bwo ikipe ya AS Kigali FC yageze mu Rwanda ikubutse muri Djibouti nyuma yo kunganya na ASAS Télécom 0-0 mu mukino w’irushanwa rihuza amakipe yegukanye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup.

Nta mwanya uhagije wo kwitegura umukino wo kwishyura iyi kipe yari ifite, ari nayo mpamvu yahise ikomeza imyitozo kuri stade ya Kigali ya Kigali isanzwe yakiriraho imikino yayo ya shampiyona.

Muri uko kwitegura umukino wo kwishyura uteganyijwe ku Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022, iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yakoreye umwitozo wa nyuma kuri stade ya Kigali mbere yo kwerekeza i Huye.

Bisobanuye ko iyi kipe igiye gucumbika i Huye, ikazanahitoreza mu minsi ine isigaye ngo ikine umukino wo kwishyura izaba isabwa gutsinda ASAS Télécom yo muri Djibouti kugira ngo ibashe kugera mu kindi cyiciro.

Ikipe izasezerera indi hagati y’izi zombi, izahura na Al Nasry yo muri Libya.

Karisa Rachid ni umwe mu biteze kuzafasha AS Kigali
Imyitozo ya AS Kigali mbere yo kwerekeza i Huye
Yitezweho kuzafasha AS Kigali mu mukino wa Kabiri

UMUSEKE.RW