Bruce Melodie yagarutse i Kigali ashima leta y’u Rwanda yamubaye hafi

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie wari umaze iminsi mu bitaramo mu gihugu cy’u Burundi yagarutse i Kigali, yashimye leta y’u Rwanda yamubaye hafi mu bibazo yagiriye i Bujumbura.

Bruce Melodie yavuze ku bitaramo yakoreye i Burundi n’ifungwa rye muri kiriya gihugu

Bruce Melodie yageze i Bujumbura ku gicamunsi cyo ku wa 31 Kanama 2022 yahise afatwa n’abashinzwe umutekano ahatwa ibibazo ashinjwa “ubwambuzi bushukana.”

Mu 2018 uyu muhanzi  yahawe $2000 n’umushoramari witwa Toussaint Bankuwiha ku gitaramo yari afite i Bujumbura ariko kikaburizwamo na leta, ntayamusubize.

Bruce Melodie akigaruka mu Rwanda kuri uyu wa 9 Nzeri, yavugiye ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ko akazi kamujyanye i Burundi kagenze neza.

Ati ” I Burundi urukundo rwari rwose, abantu baraje n’ubwo twabatumiye dusa nk’abakererewe ariko baritabiriye, ndanabashimiye abantu bose bitabiriye ibyo bitaramo.”

Uyu muhanzi avuga ko ibibazo by’ifungwa yahuye nabyo byamutunguye kandi ko bigwira abagabo.

Ati “Bibaho kuri buri muntu wese ushakishisha ama Cash, hari igihe ugera ahantu ntibibe wenda uko wari wabiteganyije, bityo rero nanjye nabyisanzemo nk’abandi bose.”

Ku minsi yamaze afunzwe n’inzego z’umutekano mu Burundi avuga ko yamushaririye kuko atari yemerewe kwidegembya.

Ati “Ndashimira Leta y’u Rwanda n’u Burundi bafatanyije kugira ngo ibibazo bisobanuke bive mu nzira.”

- Advertisement -

Yirinze kuvuga kuri miliyoni z’amarundi yatswe kugira ngo ajye mu bitaramo yari yatumiwemo, asobanura ko bikiri mu Nkiko.

Ati “Meze neza, ibisigaye biri gukurikiranwa n’inzego zibifitiye ububasha kandi numva ku mutima wanjye ntuje.”

Yashimangiye ko ririya fungwa nta sano rifitanye n’amakuru avugwa ko umutekano w’Abanyarwanda mu gihugu cy’u Burundi ukemangwa.

Ati “Ikibazo nagize nakigiranye n’umuntu umwe, ibyo rero ntabwo bihita bijya ku gihugu n’ikindi, njye ntekereza ko ibihugu byacu bibanye neza kandi Abanyarwanda n’Abarundi “Turatahurana (Turumvikana).”

Uyu muhanzi yavuze ko ubwo yari muri gereza nta wamuriye n’urwara, ko ubuzima bwe bumeze neza.

Yashimiye OPJ wamubwiye ko atagomba kugira ubwoba ubwo yari afunzwe, ngo yamusabye gutuza amwizeza ko ibintu bijya mu buryo.

Mu Burundi uyu muhanzi yakuriwe ingofero mu bitaramo bitatu yahakoreye byashimangiye ubusugire bw’izina n’igikundiro amaze kugwiza mu muziki.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW