Bunagana: Impunzi z’Abanye-Congo zasabwe kujya mu nkambi cyangwa gutahuka

Minisitiri ushinzwe impunzi muri Uganda, yohereje inzego z’umutekano i Kisoro kwirukana impunzi zakambitse ku mupaka aho gusaba ubuhungiro byemewe n’amategeko.

Ubuyobozi bwa Uganda buvuga ko impunzi z’Abanyecongo zigomba kujya mu nkambi izwi aho kuba ku mupaka w’ibihugu byombi

Kuri uyu wa Gatanu kare, Abapolisi ba Uganda babyutse birukana izo mpunzi z’Abanyekongo zahunze imirwano mishya yubuye hagati y’inyeshyamba za M23, n’ingabo za Leta, FARDC.

Impunzi zirasabwa kujya mu nkambi y’ahitwa Nyakabande, ariko bamwe babyanze bavuga ko imibereho yahoo itameze neza.

Video zigaragaza imodoka za UNHC zapakiwemo bamwe mu mpunzi bemeye kugenda, nyuma y’uko aho bari bakambitse ku mupaka wa Congo na Uganda hasenywe n’Abapolisi.

Umunyamakuru, Baraka Munyampfura Héritier ukorera mu Burasirazuba bwa Congo yabwiye UMUSEKE ko benshi mu mpunzi banga gutahuka, bakanga kujya mu gace kagenzurwa n’inyeshyamba za M23, “batinya ku mpamvu za politiki.”

Uganda ivuga ko ziriya mpunzi zerekejwe ahutwa Nyakabande muri Km 15 uvuye ku mupaka zizitabwaho mu buryo bw’agateganyo zikanahabwa ibizitunga.

Abayobozi bo mu Ntara ya Kisoro, babwiye impunzi ku wa Kane ko zigomba kujya mu nkambi, kuko amategeko ya Uganda atazemerera gufata ubutaka.

Bamwe mu baturage bari bagiye mu baturanyi babo ba Uganda, bakabaha aho bubaka amahema by’igihe gito.

Umuyobozi wagiye kuganiriza impunzi, yasabye abaturage ba Bunagana kutagira uwo bacumbikira iwabo kandi ari impunzi yavuye muri Congo.

- Advertisement -

Ati “Twabibabwiye mu buryo bwa gishuti, mumaze iminsi mwitaweho hano, mugomba kugenda. Murajya muri Congo cyangwa mujye Nyakabande.”

Yogeyeho ati “Ndasaba abaturage ba Bunagana, mureke guhisha impunzi mu ngo zanyu, nimuva aha mukajya kwihisha kwa baramu banyu cyangwa baramukazi banyu, muzafatwa mufungwe na bo bafungwe, igisubizo cyiza mujye Nyakabande.”

Uyu muyobozi yabwiye impunzi ko aho bari bari byaboroheraga gusubira iwabo muri Congo kandi havugwa icyorezo cya Ebola, bityo ngo byari byoroshye kuba bayikwirakwiza mu bandi baturage, ariko ngo nibajya mu nkambi bazajya bagenzurwa.

Umunyamakuru Baraka avuga ko abanze gusubira iwabo Bunagana batinya inyeshyamba za M23, cyangwa banze kujya mu nkambi ya Nkakabande, bahisemo kwerekeza ahitwa

Kitagoma kugira ngo bagere mu gace ka Karambi kagenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC kuko buri wese afite amahitamo.

Hashize igihe kigera ku mezi atandatu muri Congo hadutse imirwano mishya hagati y’ingabo za Leta, n’inyeshyamba za M23 zivuga ko zitegereje ko ikibazo cy’abazigize kizakemuka mu mahoro.

Izi nyeshyamba zimaze amezi arenga atatu zigaruriye umupaka wa Bunagana.

Impunzi zurijwe imodoka mu gitondo kuri uyu wa Gatanu zijyanwa mu nkambi ya Nyakabande

UMUSEKE.RW