Buri mwaka ikipe ya Rayon Sports izwi ku izina rya Gikundiro ikora igikorwa yise “Rayon Sports ku Ivuko” aho isura Akarere ka Nyanza, aho ikipe yavukiye mu mwaka wa 1964 igatangiza n’Umupadiri witwaga Channoine Arnot wayoboraga ikigo cya Kristu Umwami(College Christ Roi).
Uyu munsi Ku wa 24 Nzeri byari ibirori bikomeye cyane muri ako Karere aho abakunzi b’iyi kipe bishimanye nayo banafatanya kubaka u Rwanda.
Uruzinduko rwa Rayon Sports rwahuriranye n’uyu munsi wari uteganyijweho umuganda rusange usoza ukwezi. Abayobozi, abatoza n’abakinnyi bafatanyije n’abaturage bo muri ako karere gukora umuganda mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Kavumu.
Ibi bikorwa bya Rayon Sports, byakozwe mu rwego rwo kwegera abakunzi bo ku ivuko. Iyi kipe izwi ku mazina arimo Isaro ry’i Nyanza n’andi, iyo yasubiye mu rugo biba ari ibirori by’akataraboneka aho bakora ibikorwa bitandukanye bigasozwa n’umukino wa gicuti uyihuza na Nyanza FC isanzwe ikina mu cyiciro cya Kabiri.
Umukino niwo wasoje ibirori by’uyu munsi, aho amakipe yombi yahuye bikarangira Rayon Sports itsinze Nyanza FC igitego kimwe ku busa. Umukinnyi mushya w’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, Moussa Camara niwe wayitsindiye icyo gitego kuri penaliti.
Ubu shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yabaye ihagaze kubera imikino y’ikipe y’igihugu irimo gukinwa. Izongera gusubukurwa kuri tariki 1 Ukwakira 2022 aho Rayon Sports izahita isura Marine FC yo mu karere ka Rubavu.
Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye