DRC: Inyeshyamba za ADF zishe abasivile bane

Abasivili bane bishwe n’inyeshyamba za ADF mu masaha ya mu gitondo yo ku cyumweru, tariki ya 04 Nzeri 2022, ahitwa i Bashu muri Beni ho mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Inyeshyamba za ADF( Armed Democratic Forces (ADF) zivugwaho ko zagabye biriya byaguyemo bariya bantu ku cyumweru.

Depite Saidi Balikwisha w’i Beni yatangaje ko barembejwe n’uyu mutwe w’iterabwoba ukomoka mu gihugu cya Uganda.

Yavuze ko usibye abantu bane bishwe hatwitswe n’amazu menshi ayandi agasahurwa n’inyeshyamba za ADF.

Ubu bwicanyi bwahagaritse ibikorwa muri kariya gace aho abaturage batekewe n’ubwoba bwinshi.

Abaturage bitotombera ingabo za Leta ya Congo n’iza Uganda bihuriye mu bikorwa byo kurandura ADF muri Beni na Ituri.

Bavuga ko ibikorwa bya Operasiyo yiswe “Shujaa” kuri bo nta musaruro kuko bicwa na ADF amanywa n’ijoro.

Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare byiswe Sokola 1 Grand Kivu, Captaine Antony Mualushayi yabwiye itangazamakuru ko ku wa gatandatu bishe abarwanyi 3 ba ADF mu mirwano yamaze igihe gito.

ADF ni umwe mu mitwe y’abarwanyi ibarirwa mu 120 ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Uyu mutwe ukomoka muri Uganda ariko wakuriye muri Repubulika ya Centrafrique, uza kumanuka ujya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW