Edouard Bamporiki yagize ikibazo cya ‘Avocat’ utageze ku Rukiko

Bamporiki Edouard uumaze igihe yitaba Ubushinjacyaya, uyu munsi yari kuburana ariko Avacat we ntiyageze ku Rukiko i Nyamirambo.

Bamporiki yahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko n’Umuco (Archive)

Umunyamakuru Jean Claude Mwambutsa wa BBC yari mu rukiko, yabwiye UMUSEKE ko habayeho ikibazo cy’uko uwunganira mu mategeko Edouard Bamboriki atagaragaye mu rukiko.

Bamporiki yari yageze mu rukiko, yambaye umwambaro wa costume. Ntabwo yaje mu modoka ye, ahubwo yazanywe n’imodoka y’Ubushinjacyaha, nta mapingu yari yambitswe.

Min Bamporiki yahagaritswe mu nshingano ze “hari ibyo akurikiranyweho”

Yavuze ko yiteguye kuburana ariko yagize imbogamizi z’umwunganira mu mategeko wagize impamvu y’Inama y’abavoka.

Urukiko rwabonye ibaruwa rwandikiwe n’Urugaga rw’Abavoka ko hari amatora yabo bityo bakorohereza umwunganizi wese utaboneka.

Bamporiki Edouard aregwa ibyaha bifitanye isano na ruswa. Urukiko rwasubitse urubanza rwe kubera iriya mpamvu.

Urubanza rwa Bamporiki rwimuriwe tariki 21 z’ukwezi kwa cyenda, 2022.

- Advertisement -

Nakoze icyaha cyo kwakira indonke, nta rindi jambo mfite …ndatakambye  – Bamporiki

Bamporiki yageze mu Rukiko yambaye costume (Photo IGIHE)
Bamporiki ari imbere y’Urukiko (Photo NKUNDINEZA Jean Paul)
Bamporiki ari imbere y’Urukiko (Photo NKUNDINEZA Jean Paul)

UMUSEKE.RW