Uwari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo yahagaritswe mu kazi

Guverinoma y’u Rwanda yahagaritse Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, ntabwo havuze impamvu y’ihagarikwa rye.

Shema Maboko Didier wari Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

Itangazo ryo mu ijoro kuri uyu wa Gatanu rivuga ko Didier Shema Maboko yahagaritswe ku mwanya w’Umunyamabanga Uhuraho muri Monisiteri ya Siporo.

Mu Ugushyingo 2019 nibwo Perezida Paul Kagame mu mpinduka yakoze mu bagize Guverinoma, hagaragaramo Shema Maboko Didier wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri nshya ya Siporo.

Yari asanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga w’umukino wa Basketball.

Shema Maboko Didier yanabaye umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, yize ibijyanye na Siporo.

Muri 2019 nibwo Minisiteri yitwaga, “Minisiteri y’Umuco na Siporo” yavuyemo Minisiteri ebyiri. Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, na Minisiteri ya Siporo.

UMUSEKE.RW