Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yari mu karere ka Nyamagabe yategetse ko umuturage washinjwaga kwikubira umutungo wa mukuru we gufungwa ntiyafunzwe, hari uwamubereye igitambo.
Perezida Paul Kagame ubwo aherutse gusura abaturage b’akarere ka Nyamagabe yategetse ko umuturage witwa Musabyimana Emmanuel afungwa nyuma y’uko hari umugore wabo witwa Mukankaka Elina amushinjije ko yikubiye umutungo w’umugabo we.
UMUSEKE waje kumenya ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akimara kuvuga ko uriya muturage ushinjwa kurya imitungo yose ya mukuru we akwiye kuba yarafunzwe, inzego zose bireba zahise zihutira kujya kumureba mu karere Gasabo yari atuyemo basanga Musabyimana Emmanuel arwaye amerewe nabi ubuzima bwe buri mu kaga.
Nubwo byagaragaraga ko Musabyimana nta mutungo afite umwanditseho Mukankaka yavuze ko imitungo yanze kuyiyandikishaho, ayandikisha ku witwa Mukabuzizi Gabudencia (Mushiki wa Musabyimana wo kwa sewabo).
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwaragenzuye rusanga inzu Emmanuel Musabyimana atuyemo yanditse ku witwa Mukabuzizi Gabudencia usanzwe ari umucuruzi, akaba atuye mu kagari ka Kerezo mu murenge wa Mukingo, mu karere ka Nyanza.
RIB yahise iza ita muri yombi Mukabuzizi (Bivugwa ko ari we imitungo ya Musabyimana yanditseho) imujyana kumufungira mu mujyi wa Kigali.
Uwahaye amakuru UMUSEKE yagize ati “Musabyimana yagize amafaranga aracuruza arahomba, arakena inzu yari atuyemo ntabwo yayiguze na Mukabuzizi kandi nicyo bagendeyeho bamufunga, yayimutujemo nka mwene wabo wakennye.”
UMUSEKE wamenye amakuru ko Mukabuzizi atagifungiye mu mujyi wa Kigali ahubwo ubu afungiye mu karere ka Ruhango.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyo ku wa 15 Nzeri 2022, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice ntiyemeye kugira byinshi avuga kuri iki kibazo.
- Advertisement -
Yagize ati “Biri mu maboko y’ubutabera twategereza imyanzuro yabwo.”
Yongeyeho ko Elina waregeye Perezida Paul Kagame yitaweho mu buryo bwose mu bijyanye n’imibereho myiza.
Twaje kumenya ko Mukabuzizi Gabudencia yakatiwe gufungwa iminsi 30 by’agateganyo, ubu afungiye muri gereza ya Muhanga.
Uko Mukankaka yabajije ikibazo cye Perezida wa Repubulika
Taliki ya 26 Kanama 2022 mu ruzinduko rw’akazi Nyakubahwa Perezida Paul Kagame aherutse kugirira mu karere ka Nyamagabe, ubwo abaturage bahabwaga umwanya hari umugore wo mu karere ka Nyanza, witwa Mukankaka Elina wavuze ko yapfakajwe na jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Icyo gihe Mukankaka yabwiye Perezida wa Repubulika ko yagize ibibazo bikomeye, ko yashatse mu muryango maze mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994, bamwicira umuryango asigarana abana babiri n’umugabo wabo (Murumuna w’umugabo we).
Mukankaka yavuze ko umugabo wabo warokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 witwa Nsabimana Emmanuel yafashe isambu, haje iyimura ry’abaturage muri Nyanza ayiha Leta, ubu niyo yubatswemo gereza ya Nyanza (i Mpanga).
Mukankaka yagize ati “Ubu tubayeho nabi njye n’abana banjye, ariko uwo umugabo wacu bamuhaye amafaranga y’ingurane y’iyo sambu, amafaranga yarayiririye arayafite ntayo yampaye tumerewe nabi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nagira ngo tube twarenganurwa njye n’abana banjye.”
Mukankaka yakomeje abwira Perezida wa Repubulika ko nta nzego atagezemo amurega kugeza no mu rukiko kandi hose amutsinda.
Ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nagira ngo mumfashe kurenganurwa, mpabwe ibintunga n’abana banjye kandi narasezeranye kwa nyakwigendera Niyonsaba Eugene.”
Icyo gihe Perezida wa Repubulika Paul Kagame yamubajije uwaba azi icyo kibazo, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice abwira Perezida wa Repubulika ko Mayor wa Nyanza ikibazo akizi.
Mayor w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yemereye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko uwo muturage yatsinze, ariko bagiye kureba ko hari imitungo imwanditseho (Musabyimana) basanga ntayo “Nta mutungo afite”.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahise abaza Mayor niba uwo muturage ahari, Mayor wa Nyanza amusubiza ko ahari, maze Perezida Kagame ahita amubwira ko yagakwiye kuba afunzwe.
Mayor Ntazinda ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika turaza gukorana na polisi tumushakishe.”
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahise abwira Mayor wa Nyanza ati “Mu cyumweru kimwe ndaza kubaza ikibazo cy’uriya muturage, nikiba kitaracyemuka muraza kugira ibyago!”
UMUSEKE.RW