Ikimenyane n’icyenewabo bikomeje gufata indi ntera mu basifuzi

Bamwe mu basifuzi basifura mu cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri mu Rwanda, bakomeje kurira amarira baterwa n’agahinda ko kwamburwa ibyo bemerewe kubera ikimenyane n’icyenewabo gikomeje gufata indi ntera muri Komisiyo y’abasifuzi mu Rwanda.

Mu basifuzi hakomeje kuvugwamo ikimenyane

Hashize igihe muri komisiyo y’abasifuzi havugwamo gutoneshwa kwa bamwe bazamurwa umunsi ku wundi, nyamara abandi bagakomeza gutsikamirwa bitewe n’uko nta kivurira bafite.

Uretse ibi kandi, hanavuzwe ruswa muri iyi komisiyo ndetse umwe mu basifuzi uherutse kuganira na IGIHE yemeje ko hari abiyemereye ko bayiriye ubwo iyi komisiyo yari ikiyoborwa na Gasingwa Michel wasimbuwe na Rurangirwa Aaron.

Uko iminsi yicuma, ni ko mu basifuzi hakomeje kuvugwamo ibibazo bitandukanye byiganjemo ikimenyane n’icyenewabo gikomeje gufata indi ntera.

Kuzamura abasifuzi ntibikorwa uko bikwiye!

Umwe mu basifuzi wahaye amakuru UMUSEKE, yavuze ko hagati yabo badakundana kuko ubwabo bagambanirana ariko ikirenze kuri ibyo hazamuka abatabikwiye kandi byagizwe umuco.

Ati “Uzakubeshya nuzavuga y’uko tugira urukundo hagati yacu kuko usanga uwo mwakundanaga ari we uguhemukiye nyuma agafata umwanya wawe.”

Yongeyeho ati “Ni agahinda gusa. Byadusigiye amarira gusa. Nk’ubuheruka uzabaze abazamutse kandi bataturusha.”

Uyu musifuzi utashatse ko amazina ye ajya hanze, yahamije ko muri komisiyo ibashinzwe nta bunyangamugayo buhaba kandi bikomeje gufata indi ntera uko iminsi yicuma.

- Advertisement -

Ati “Ni gute ushobora kwerekana y’uko ushoboye buri umwe wese abikubwira mwakoranye umukino hamwe na Komiseri ariko kuzamuka wapi.” Ugakora imikino yose kugeza muri ½ cy’Icyiciro cya Kabiri nta kosa bakubwira ariko bikarangira gutyo.”

Ibi biraza byiyongera ku bindi undi musifuzi aheruka kubwira UMUSEKE ko hari bagenzi be azi bakoreshwa kugira ngo bahindure umukino runaka ariko bikarangira ari bo bagororewe kuzamurwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Hakizimana Louis we yabaye abereretse [Ifoto: Rwandamagazine]
Komisiyo y’abasifuzi ikomeje gutungwa urutoki mu kimenyane kiyirimo [Ifoto: Rwandamagazine]
UMUSEKE.RW