Imodoka ya Perezida Zelensky yakoze impanuka

Imodoka yari itwaye Perezida wa Ukraine yakoze impanuka mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, ubwo yarimo atembera mu Mujyi wa Kiev.

Perezida Volodymyr Zelensky yari yasuye umwe mu mijyi ingabo ze zambuye Uburusiya ku wa Gatatu

Umuvugizi wa Perezida Zelensky witwa Sergii Nykyforov, yemeje aya makuru.

Yavuze ko imodoka ya Perezida yagonzwe n’imodoka nto yinjiye mu murongo w’izindi ziherekeza Perezida.

Sergii Nykyforov, yabitangarije Ibiro Ntaramakuru, Reuters nijoro avuga ko Perezida Zelensky atigeze akomereka nk’uko yaje no kubyandika kuri Facebook nijoro.

Yagize ati “Perezida yasuzumwe n’Umuganga, nta gikomere kidasanzwe yasanze afite.”

Umuvugizi wa Zelensky yavuze ko umushoferi wagonze imodoka ye yakomeretse.

Ntiyagaragaje igihe impanuka yabereye areki yavuze ko ubuyobozi bukora igenzura neza bukamenya icyatumye iriya modoka yinjira mu murongo w’iziherekeza Perezida.

Yavuze ko umushoferi wagonze imodoka ya Perezida yitaweho n’abaganga bari bamuherekeje.

Nyuma y’itangazo ry’Umuvugizi wa Perezida wa Ukraine, nk’uko bisanzwe Perezida Volodymyr Zelensky yahise ashyira hanze ubutumwa bwa video akunze guha abaturage buri munsi bijyanye n’intambara Ukraine irimo n’Uburusiya, ntiyavuze iby’iyo mpanuka.

- Advertisement -

IVOMO: bfmtv.com

UMUSEKE.RW