Inkuba yakubise inka enye za Ambasaderi Mugambage

Nyagatare: Inkuba yakubise inka enye z’umuturage zirapfa, byabye mu mvura yaguye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Inkuba yakubise izi nka mu gitondo kuri uyu wa Gatatu

Ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo (5h:00 a.m), mu Mudugudu wa Nshuti, Akagari ka Rutare mu Murenge wa Rwempasha, mu Karere ka Nyagatare, mu mvura yaguye inkuba yakubise inka enye zihita zipfa.

Byabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 7 Nzeri, 2022 mu ifamu ya Ambasaderi Frank Mugambage.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyagatare, Matsiko Gonzague, yabwiye UMUSEKE ko izi nka nta bwishingizi zari zifite, aboneraho gusaba abaturage kujya bafata ubwishingizi.

Yagize ati “Icyo dushishikariza aborozi bacu, ni uko bashyira inka zabo mu bwishingizi, iyo habaye ibyago nk’ibi, iyo wazishyize mu bwishingizi uragobokwa.”

Uyu muyobozi yavuze ko mu Karere ka Nyagatare basanganywe umuco wo gushumbusha uwagize ibyaho, bityo ko hari icyizere ko uyu wapfushije inka yagobokwa n’abaturage.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW