Itsinda ryiswe ‘Abatasi’ rirakataje mu kurandura igwingira n’imirire mibi

NYARUGURU-CYAHINDA: Itsinda ry’Urubyiruko rugera kuri 200 rwatangije gahunda yitwa’Abatasi’ igamije kugaragaza abafite ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi  kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Bashyizeho irerero rya Rutobwe ribafasha gukurikirana amafunguro abana bafata n’uburere bahabwa

Iryo tsinda ry’Urubyiruko ryishyize hamwe bafasha abaturage kububakira uturima tw’igikoni, koroza buri rugo  inkoko ndetse bagasura amarerero kugira ngo barebe imyigire y’abana n’amafunguro bahafatira ko bigize indyo yuzuye.

Ni gahunda imaze imyaka 2 yatangiye nyuma yo kubona ko ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana kimaze gufata intera ndende.

Perezida w’abatasi mu Kagari ka Rutobwe mu Murenge Cyahinda Manirabona Frédéric avuga ko batekereje kwiyita iryo zina bashingiye kuri za raporo zigaragaza ubukana n’ingaruka z’igwingira n’imirire mibi mu Murenge no mu Kagari batuyemo.

Ati “Akagari kacu kazaga ku mwanya wa 14 mu kugira umubare munini w’abafite abana bagwingiye ku rwego rw’Akarere biyumvamo ishyaka ryo guhangana n’ibi bibazo byombi kugira ngo bicike.”

Akomeza agira ati “Tugenzura buri rugo umunsi ku munsi, dukurikidana abagore batwite n’abana bari munsi y’imyaka 2 tureba ko nta kibazo gishya cy’igwingira n’imirire mibi byaba byavutse.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rutobwe Nkurunziza Emmanuel avuga ko kuva bashinga iryo tsinda ry’abatasi byatanze umusaruro ushimishije.

Ati “Mu myaka ibiri ishize twari dufite abana barenga 20 bafite ikibazo cy’imirire mibi uyu munsi nta mwana uri mu ibara ry’umutuku dufite cyangwa wagwingiye.”

Nkurunziza yavuze ko byagoraga inzego z’ibanze kumenya amakuru yose y’abarwaje bwaki n’abafite ikibazo cy’umwanda ariko iri tsinda rimaze kujyayo ryagaragarije Ubuyobozi uko ibyo bibazo biteye bibasha gukemuka.

- Advertisement -
Perezida w’itsinda abatasi mu Kagari ka Rutobwe Manirabona Frédéric 

Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho y’abaturage mu Karere ka Nyaruguru, Byukusenge Assoumpta avuga ko gahunda nyinshi zo kurwanya igwingira n’imirire mibi zunganiwe n’umushinga Miniteri y’Ubuzima yashyizeho (SPRP) kuko mbere yawo bari bafite imibare minini y’abana bafite ibibazo bigaragaza igwingira n’imirire mibi.

Ati “Twigeze kugira abana 151 bafite ikibazo cy’imirire mibi, imbaraga zashyizwe muri iyo gahunda zatumye tubasha kugabanya ibyo bibazo ku rugero rwiza ubu dusigaranye abana 5 gusa bafite icyo kibazo.”

Byukusenge avuga ko bafite udushya twinshi twiyongera kubyo itsinda ry’Urubyiruko ryiswe “Abatasi” turimo gahunda ya “Terimbere Mwana”, hakaba kandi agashya batari basanganywe bise “Ntibukubereye Mubyeyi”,  Kebuka irembo igi ry’umwana n’inkoko y’umubyeyi.

Uyu Muyobozi avuga ko utwo dushya twose tugamije kurwanya ibibazo bibangamiye Imibereho myiza y’abaturage.

Mu Karere ka Nyaruguru habarurwa ibiti by’imbuto bigera ku 37000, Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko intego ari uko buri rugo ruzaba rugira  ibiti 3 by’imbuto 3 n’akarima k’igikoni.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Karere ka Nyaruguru Byukusenge Assoumpta
Ubworozi bakuramo inkoko zo guha buri rugo rufite ubushobozi bukeya
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Nyaruguru