Kigali: Abakirisitu ba ADEPR bangiwe kwinjira mu rusengero baratabaza

Bamwe mu bakristo b’Itorero ADEPR mu Mudugudu wa Cyahafi muri Paruwasi ya Nyarugenge baratabaza inzego zitandukanye nyuma yo kwangirwa kwinjira mu rusengero ngo basenge, ibintu bafata nk’akarengane no kubacamo ibice.

Abakristu ba ADEPR Cyahafi bangiwe kwinjira mu rusengero biteza impagarara

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 28 Nzeri 2022 ubwo bamwe mu bagize itsinda ry’abanyamasengesho rizwi nk’ Abacuzi bajyaga gusenga ariko bakabuzwa gukandagiza ikirenge mu rusengero.

Aba bakristo bavuga ko batunguwe n’icyemezo cy’ubuyobozi bw’Umudugudu wa ADEPR Cyahafi kibuza ko binjira mu rusengero bakiragiza Imana nk’ibisanzwe.

Ubwo bageraga kuri uru rusengero umuzamu warwo usanzwe ari n’umukiristu wa ADEPR yabamenyesheje ko itegeko ryavuye ibukuru ritegeka ko badakwiriye kurota bakandagiza ikirenge muri urwo rusengero.

Uyu muzamu yabwiye abo bakistu ko ari icyemezo cyafashwe n’umushumba ndetse n’umwarimu w’iri torero ko nta muntu n’umwe wo muri iri tsinda wemerewe kwinjira mu nzu y’Imana.

Umwe muri aba bakristu bahejejwe inyuma y’urugi rw’urusengero avuga ko yazindutse aje gutakambira Imana nk’ibisanzwe ariko atungurwa no kubwirwa ko nta burenganzira afite bwo kwinjira ngo asenge.

Yagize ati “Haza umuzamu aravuga ngo ntabwo twemerewe kwinjira, ubwo baraza bakajya batoranyamo umuntu umwe babona bashaka bakamwinjiza.”

Avuga ko umuyobozi yababwiye ko ari inzererezi batagomba kwinjira muri urwo rusengero ibintu bafata nk’ihohoterwa.

Mugenzi we ati “Twaje gusenga nk’uko abandi basenga, kuva saa kumi z’urukerera bagendaga batoranya abo bashaka bagakinga.”

- Advertisement -

Uwihoreye François uzwi nka “Karosi” akaba ariwe ukuriye itsinda ryitwa “Abacuzi” ryangiwe kwinjira mu rusengero avuga ko ari akaga kabagwiririye nyuma yo gusabwa n’Itorero kuza gusengera aha.

Uyu Karosi n’itsinda rye yari yarasezeye muri ADEPR nyuma bagirana inyandiko zibemerera kugaruka mu Itorero bakava mubyo gusengera mu ngo.

Ati “Dusinyana inzandiko ndababwira nti akenshi iyo mujyanye abantu ku rusengero iyo mubonye ibintu bishyushye mukunda kwirukana abantu mugashyiramo abo mushaka, nti none ntimuzatwirukana, bati ntibizabaho.”

Uyu muvugabutumwa usanzwe uzwi ku muyoboro wa Youtube avuga ko Itorero rya ADEPR ryabatangijeho intambara yeruye.

Ati “Bakoze intambara idasanzwe, ni akaga gakomeye kuko ibi ntabwo nigeze mbibona, aka kanya ni akarengane gakomeye.”

Uyu Karosi avuga ko ibi byahanuwe aho abantu baza bakunda impiya n’ibyubahiro birenze ariko badatewe ubwoba n’ibyo bari gukorerwa n’Itorero rya ADEPR.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Migambi Etienne yabwiye itangazamakuru ko iki kibazo bakimenye ko muri iryo tsinda harimo abantu batari abayoboke ba ADEPR.

Gitifu Migambi yavuze ko Uwihoreye François uzwi nka Karosi yasezeye muri ADEPR ajya gushinga idini rye ariko byamunanira akagaruka kuri urwo rusengero n’abayoboke be.

Ati “Nk’ubuyobozi twavuze ko nibamara kutugezaho ikibazo tubafasha kugicyemura.”

Ntacyo ubuyobozi bukuru bw’Itorero rya ADEPR mu Rwanda buratangaza kuri aya makimbirane yatumye abakristu bangirwa kwiragiza Imana.

Uwihoreye François uzwi nka Karosi avuga ko kubuzwa kwijira mu rusengero ari akaga bahuye nako

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW