Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’iterambere, RDB, yatangaje ko yishimira kuba Ubukerarugendo buri kuzahuka nyuma yo guhungabanywa n’icyorezo cya Coronavirus.
Ibi abitangaje mu gihe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Nzeri 2022, mu Karere ka Musanze, ahari kubera umuhango wo Kwita Izina abana 20 b’ingagi zo mu birunga.
Ni umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye, ukaba ubera mu nkengero za Pariki y’Ibirunga mu Kinigi.
Abita abana b’ingagi amazina barimo Igikomangoma cya Wales, Charles Philip Arhur George, wifashisha ikoranabuhanga n’abandi banyacyubahiro.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, Mme Jeannette Kagame, n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Mme Louise Mushikiwabo, bari mu banyacyubahiro batandukanye bitabiriye kiriya gikorwa.
Uyu muhango ugiye kuba ku nshuro ya 18, hari hashize imyaka ibiri iki gikorwa cyitaba imbonankubone kubera icyorezo cya COVID-19.
Abana b’ingagi 20 bahabwa amazina bavutse mu mezi 12 ashize, bari mu muryango wa Noheri, Musilikali, Ntambara, Sabyinyo, Mutobo, Igisha, Susa, Muhoza, Amahoro, Hirwa, Pablo, na Kureba.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere, Clare Akamanzi yavuze ko Kwita Izina ari igikorwa cyiza cyo guteza imbere ubukerarugendo.
Yagize ati “Twishimiye kugaruka mu Kinigi, mu Ntara y’Amajyarugu, ahaba ibi biremwa bidasanzwe (ingagi). Igikorwa cyo Kwita Izina gifite akamaro kanini mu kubungabunga ingagi.”
- Advertisement -
Yakomeje agira ati “Ndashima Leta y’u Rwanda imbaraga ishyira mu kuzibungabunga.”
Uyu muyobozi yavuze ko umubare w’abasura ingagi ugenda wiyongera. Yongeyeho ko yishimira ko ubukerarugendo bugiye kugaruka ku murongo nyuma y’icyorezo cya COVID-19 cyari cyabuzahaje.
Yagize ati “Twishimiye kugaruka k’ubukerarugendo mu Rwanda, nyuma yo guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Turakomeza kubungabunga umurage wacu, dusangiza ubunararibonye Isi, tubasangiza ubwiza bw’u Rwanda.”
Kuva uyu muhango watangira mu 2005, abana 354 b’ingagi zo mu Birunga bamaze guhabwa amazina.
RDB ivuga ko inyungu yavuye mu bukerarugendo mu mwaka ushize byazamutseho 25%, amafaranga ava kuri miliyoni ijana na mirongo itatu n’imwe z’amadolari ($ M131) muri 2020, agera kuri miliyoni ijana na mirongo itandatu n’enye z’amadolari ($ M164) mu 2021.
Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, aherutse gutangaza ko kwiyongera kw’amafaranga ava mu bukerarugendo byatumye batera inkunga imishinga 72 ituriye Pariki zitandukanye ibarizwa mu turere 12 duturiye Pariki zitandukanye.
Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu bongereye amafaranga y’urwunguko bagenera abaturiye Pariki z’igihugu, yavuye kuri miliyari imwe na miliyoni magana cyenda (Miliyari 1.9Frw) agera kuri miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mme Dancile Nyirarugero yavuze ko kuva mu 2005, imishinga 532, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyari eshatu n’igice (Miliyari 3.5Frw) yatewe inkunga mu Mirenge 12 ikikije Pariki y’Ibirunga.
Muri iyo mishinga harimo iy’ubuhinzi n’ubworozi, amashuri, amavuriro, amazi, no kubakira inzu abaturage batishoboye.
Yanavuze ko Umudugudu w’Ikitegererezo wa Kinigi na wo wubatswe mu musaruro uva mu bukerarugendo.
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW