M23 yashyizeho undi muvugizi mu kudanangira itumanaho

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwatangaje ko Canisius Munyarugerero yagizwe Umuvugizi wa politiki wungirije Lawrence Kanyuka uherutse gushyirwaho mu mezi atambutse.

Gen Sultan Makenga n’inyeshyamba ayoboye bakomeje kubera umuzigo leta ya Kinshasa

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’umutwe wa M23, Bertrand Bisiimwa rivuga ko Canisius Munyarugerero agomba guhita atangira izi nshingano guhera ku wa 10 Nzeri 2022.

Muri iri tangazo rivuga ko iki cyemezo kihutirwa kandi ari ngombwa, M23 itangaza ko yafashe umwanzuro “wo gushyiraho umuvugizi wungirije wa M23, umuvandimwe Canisius Munyarugerero.”

Bertrand Bisimwa yashimangiye ko ishyirwaho rya Munyarugerero bijyanye no guha imbaraga urwego rw’itumanaho muri M23.

Umuvugizi mukuru mu bya politiki w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka na Canisius Munyarugerero bazajya bakorana bya hafi na Maj. Willy Ngoma umuvugizi mu bya Gisirikare.

Umutwe wa M23 ukomeje ibikorwa byo kudanangira inzego zawo haba muri politiki ndetse no mu gisirikare.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW