Mbabazi ukorana na Moriah Entertainment Group yasohoye indirimbo – Video

Umuziki nyarwanda by’umwihariko uwo guhimbaza Imana abenshi bazi nka ‘Gospel’ ugenda wunguka ab’igitsina gore bawukora umunsi ku wundi, ari nako bazamura ivugabutumwa ku rundi rwego.

Mbabazi yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Urakunzwe”

Hari benshi bawurambyemo barimo nka Aline Gahongayire witegura kwizihiza imyaka 20 awumazemo, Gaby Kamanzi, Tonzi n’abandi benshi ntarondora, uyu munsi bamaze kwigwizaho igikundiro bitewe n’ibihangano bakora bifasha benshi.

Hari n’abandi bashya bagenda bawuzamo ndetse uyu munsi twungutse umushya witwa Madine Mbabazi. Madine yinjiye ku rutonde rw’abahanzi bakorana na Moriah Entertainment mu minsi ibiri ishize.

Uyu munyempano ntabwo yari asanzwe azwi cyane muri uyu muziki, ariko impano yatumye benshi batangira batangira kumukunda nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Urakunzwe”.

Uyu muhanzikazi ubu ubarizwa muri Moriah Entertainment, mbere yari asanzwe afite indi ndirimbo imwe.

Yavuze ko umuziki wo kuramya Imana yakuze awiyumvamo cyane bigatuma uko agenda akura akomeza kwiyumvamo kuzavamo umuhanzi none inzozi akaba atangiye kuzikabya.

Ati “Nakuze nkunda umuziki cyane by’umwihariko uwo kuramya Imana, nishimiye ko ubu ndi gukabya inzozi. Icyo nifuza ni uko iyogezabutumwa rigera kure, kandi ibyo nkora bigahindura imitima ya benshi.”

Uyu mukobwa watangiye umuziki mu 2021, asanzwe ari umukirisitu muri Zion Temple Kibagabaga. Mu Buzima busanzwe yize Civil Engineering.

- Advertisement -

Abahanzi afatiraho urugero barimo Tasha Cobbs  na Jonathan Nelson bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Ntokozo Mbambo Afurika y’Epfo.

Uyu mukobwa ari gukora album ye ya mbere  yise “Urakunzwe” iriho indirimbo umunani.

Mu mishinga iri imbere afite harimo gukora kurushaho, gukorana n’abandi bahanzi, gukora amashusho y’indirimbo zose zigize album  ye no gukora Live recording   Zitandukanye.

VIDEO NSHYASHA :

UMUSEKE.RW