Irushanwa rya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ rigiye gukomereza i Huye

Kuva tariki 2 Werurwe 2024 hatangiye urugendo rwo gushakisha abanyempano mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazahagararira Intara zose mu irushanwa rya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ ryahereye mu Burengerazuba, none ubu rigiye kugana mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye.

Abategura Rwanda Gospel Stars Live batangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2024, abanyempano mu muziki wo gushima no guhimbaza Imana bazahurira kuri Galileo Hotel i Huye.

Ni igikorwa kizatangira Saa Tanu za mu gitondo aho kwiyandikisha n’amajonjora bizabera rimwe kuri uwo munsi.

Rwanda Gospel Stars Live’ ni irushanwa riri kuba ku nshuro ya kabiri, aho uturere dutatu tumaze gutanga abanyempano hakaba hasigaye ahandi hatatu hazabera ijonjora mbere y’uko abatsinze bazahurira mu mwiherero hagatoranywa batatu ba mbere.

Biteganyijwe ko uwa mbere azahembwa miliyoni 3Frw akanongerwa amasezerano y’umwaka afashwa mu bijyanye n’umuziki.

Uwa kabiri azahabwa miliyoni 2 Frw mu gihe uwa gatatu we azahembwa miliyoni 1Frw.

Batatu ba mbere bazakorerwa indirimbo imwe kuri buri wese, bakazaziririmba mu gitaramo cyo kwishimira uko iri rushanwa ryagenze giteganyijwe muri Kanama 2024.

THIERRY MUGIRANEZA

UMUSEKE.RW i Huye

- Advertisement -