Menya Gérard Bi Goua Gohou uje gukinira Amavubi

Nyuma y’imyaka itari micye u Rwanda rwari rumaze rudakinisha abakinnyi b’abanyamahanga rwongeye gusubira kuri politiki yo kubakinisha, maze ruhera kuri rutahizamu Gérard Bi Goua Gohou ukomoka muri Côte d’Ivoire.

Gérard Bi Goua Gohou amaze iminsi akora imyitozo mu Amavubi

Kuva mu mwaka wa 2014 ubwo Amavubi yasezererwaga na Congo Brazzaville mu mikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika.

Icyo gihe Congo yareze u Rwanda ko rwakinishije Daddy Birori wari ufite imyirondoro ibiri kandi itandukanye, biruviramo gusezererwa muri iyo mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ruhita rusimbuzwa Congo rwari rumaze gusezerera.

Imyaka imaze kurenga umanani ikipe y’Igihugu Amavubi yarahagaritse gukinisha umukinnyi utari Umunyarwanda kavucyire.

Nyuma yo kubitangariza mu kiganiro n’abanyamakuru giheruka guhuza Ferwafa n’itangazamakuru, ubu abanyamahanga bagarutse mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi.

Gérard Bi Goua Gohou uvuka muri Côte d’Ivoire niwe wahereweho!

Uyu rutahizamu ufite imyaka 33 y’amavuko, amaze iminsi akorana imyitozo na bagenzi be bari muri Maroc mu gutegura imikino ibiri ya gicuti irimo uteganyijwe kuri uyu munsi.

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Instagram ikipe uyu mukinnyi akinira yitwa FC Aktobe yo muri Kazakhstan, yahamije ko rutahizamu wayo yakiriye ubusabe bw’u Rwanda.

Bati “Umukinnyi wacu Gérard Bi Goua Gohou yakiriye ubusabe bw’Amavubi bwo kuza gufatanya n’ikipe y’igihugu iri mu gihugu cya Maroc mu myiteguro y’imikino ya gicuti izayifasha kwitegura imikino bafite yo gushaka itike yo kujya muri CAN.”

- Advertisement -

Uyu rutahizamu amaze iminsi akorana imyitozo na bagenzi be ariko byari bitaratangazwa!

Amakuru aturuka mu rwambariro rw’Amavubi, avuga ko Gérard amaze iminsi akorana imyitozo na bagenzi be muri Maroc ariko igihe cyo kubitangaza cyari kitaragera.

Uwo mukinnyi ni inde? Avuka he? Akina he?

Umukinnyi witwa Gérard Bi Goua Gohou, ni umunya-Côte d’Ivoire ukina muri FC Aktobe yo mu cyiciro cya Mbere mu gihugu cya Kazakhstan ku mugabane wa Asia. Uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko akina mu gice cy’ubusatirizi.

Gérard Bi Goua Gohou yanyuze mu makipe menshi arimo n’iz’igihugu z’abato za Côte d’Ivoire!

Urugendo rw’uyu mukinnyi mu mupira w’amaguru yarutangiriye mu ikipe ya JC Abidjan y’iwabo muri Côte d’Ivoire, ayikinira kuva muri 2004-2008. Yakomereje mu ikipe ya Hassania Agadir yo mu gihugu cya Maroc mu 2008-2009.

Yavuye ku mugabane wa Afurika akomereza urugendo rwe i Burayi mu gihugu cy’u Busuwisi mu ikipe ya Neuchâtel Xamax ayimaramo umwaka umwe gusa kuva 2010-2011, undi mwaka wakuricyiyeho wa 2011-2012 yawumaze mu ikipe ya Denizlispor yo muri Turukiya. Nyuma y’umwaka umwe yahinduye ikipe yakiniraga yerecyeza muri Kayseri Erciyesspor nayo yo muri icyo gihugu.

Uyu mukinnyi urugendo rwe rwaranzwe no kudatinda ahantu kuko iyi kipe ya Krasnodar yagiyemo yo mu Burusiya yari iya Gatanu agiye gukinira mu gihe cy’imyaka itanu gusa. Yayikiniye shampiyona y’umwaka wa 2013-2014.

Muri 2014 yatangaje ko yasinyiye ikipe ya FC Kairet yo muri Kazakhstan. Iyi niyo kipe ya mbere uyu mugabo yasinyiye amasezerano ya Kabiri yamugejeje mu 2017. Gérard yakomereje mu gihugu cy’u Bushinwa mu ikipe ya Beijing Enterprises Group, ayimaramo umwaka umwe gusa kuva 2018-2019.

Ntiyongeye kuhatinda yahise yerekeza mu ikipe ya Kasimpaşa yo muri Turukiya mu gihe cy’umwaka umwe, hagati ya 2020-2021. Uyu mwaka yasinyiye ikipe ya FC Aktobe yo muri Kazakhstan ari nayo akinira kugeza uyu munsi. Iyi kipe amaze kuyikinira imikino 15 aho amaze kuyitsindira ibitego 4 yanatanze umupira 1 uvamo igitego.

Gérard Bi Goua Gohou yakiniye Côte d’Ivoire mu bato!

Kuva mu 2010 kugera mu 2013 uyu rutahizamu yakiniraga ikipe y’igihugu cye cya Côte d’Ivoire mu batarengeje imyaka 23.

Uretse uyu wageze mu mwiherero w’Amavubi, haravugwa abandi banya-Éspagne bazahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda kugira ngo baze gukinira Amavubi.

Ikipe y’igihugu iri mu mujyi wa Agadir muri Maroc aho kuri uyu wa Gatanu ikina umukino wa Mbere wa gicuti na Guinée Équatorial, uwo kwishyura uzabere mu Rwanda kuri stade mpuzamahanga ya Huye tariki 27 Nzeri 2022.

Gérard Bi Goua Gohou yitezweho gufasha Amavubi
Djihadi na Hakim mu myitozo
Fitina Ombolenga ari mu bameze neza mu myitozo

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye