Mu mwambaro w’imfungwa z’i Burundi ! Bruce Melodie yanditse amateka- AMAFOTO

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye mu muziki nka Bruce Melodie nyuma y’impaka z’urudaca ku bitaramo bye bamwe batifuzaga ko bibaho, yasendereje ibyishimo imitima y’Abarundi mu gitaramo cya kabiri cy’Igitangaza yakoreye i Bujumbura.

Bruce Melodie yashimangiye ubusugire bw’izina rye mu gitaramo cy’Igitangaza

Ni igitaramo cy’amateka cyabaye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 04 Nzeri 2022 cyashimangiye ko uyu muhanzi akunzwe bidasubirwaho hakurya y’Akanyaru.

Yaserutse ku rubyiniro yambabaye imyambaro y’icyatsi kibisi iranga imfungwa mu gihugu cy’u Burundi.

Iki gitaramo cya kabiri twabibutsa ko cyimuwe aho cyagombaga kubera ndetse n’umunsi cyagombaga kuberaho.

Kuri Messes des Oficcers banze ko aharirimbira maze gishyirwa kuri Zion Beach ahari habereye icya mbere akiva mu gasho ka polisi y’u Burundi.

Mbere y’iki gitaramo cy’amateka kitazava mu mitima y’Abarundi, uyu muhanzi yavuze ko atahungabanyijwe n’ibyamubayeho.

Yagize ati “U Rwanda n’u Burundi turi bamwe, kuba nagiranye ikibazo n’Umurundi umwe ntibivuze ko ngomba kwanga Uburundi n’Abarundi bose, mu Burundi ni murugo, n’undi munsi nzagaruka kuko nkunda u Burundi nk’uko bakunda ibikorwa byanjye.”

Ibihumbi by’Abarundi byari bikoraniye kuri Zion Beach byatashye binezerewe bidasubirwaho kubera uburyohe bw’igitaramo batigeze babona muri kiriya gihugu.

Abanyarwenya babiri bakomeye mu Burundi no hanze yabwo, Kigingi na Michel Sengazi nibo bongeye kuyobora iki gitaramo cya kabiri mu rwenya rwinshi.

- Advertisement -
Abanyarwenya bakomeye Michel Sengazi na Kigingi nibo bayoboye ikigitaramo

Ikipe ireberera inyungu za Bruce Melodie yashimye gukorana n’abahanzi b’ikiragano gishya mu muziki Ndundi, nibo babanje ku rubyiniro.

Umunyempano mushya witwa Tomson niwe winjiye bwa mbere ku rubyiniro asimburwa n’uwitwa El Pro wamenyekanye mu ndirimbo “Ijana” aba bakiriwe neza na bene wabo.

Umusore ukiri muto ugezweho muri kiriya gihugu witwa D-ONE yahawe umwanya maze Abarundi binaga ibicu.

Uyu muhanzi mushya ari mu bakunzwe muri kiriya gihugu n’indirimbo ze zirikubica bigacika, hari amakuru avuga ko hari indirimbo agiye gukorana na Bruce Melodie uyu musore afataho icyitegererezo mu muziki.

Alvin Smith uri mu mpano u Burundi bufite nawe yagiye ku rubyiniro, agitangira kuririmba ibizungerezi byinaze ibicu, mu mwanya muto yahawe yawubyaje umusaruro.

Haje kuririmba kandi uwitwa Drama-T yakurikiwe n’abasore babiri Trey-zo na Rappy Boy bafashijwe ku rubyiniro na Dj Philbyte uri mu bavanga imiziki bagezweho i Bujumbura.

Double Jay na Kilikou nibo bakije umuriro mbere yo kwakira Bruce Melodie maze berekana ko n’ubwo bakomoka hanze ya Bujumbura bamaze gufata Umujyi bugwate.

Aba bahanzi bahoze bafashwa na Big Fizzo kuva bava muri Label ye ntibacitse intege, basohora indirimbo nziza kandi zikarenga imbibi z’igihugu cyabo.

Aba basore badatana ku rubyiniro berekanye ko igihe kigeze ngo nabo basohoke bajye gukorera ifaranga hanze y’u Burundi. Bishimiwe bidasubirwaho.

Ahagana isaa 23h20 abari bategereje Bruce Melodie bahagurutse bamuha icyubahiro bamwakira ku rubyiniro mu buryo bw’agatangaza.

Kuva yatangira umuziki nibwo bwa mbere yakiriwe muri ubu buryo yashimangiye ubusugire bw’izina rye.

Kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku ya nyuma ava ku rubyiniro yaririmbanaga n’abakunzi be,zose barazizi kandi neza.

Symphony Band yacurangiye Bruce Melodie yashimangiye ko itari agafu k’ivugwarimwe ndetse na Dj Brianne akurirwa ingofero.

Muri iki gitaramo cy’amateka, Abarundikazi bakuriwe ingofero mu guceza umuziki ariko basoma n’ikiyeri. Ryari ijoro ry’Igitangaza !

Igitaramo cyarangiye saa 00:50 byari ibihe by’ibyishimo birimo umuziki mwiza , uruvunganzoka rw’abitabiriye batashye bagifite inyota yo kubyina. Ubushyuhe bwari bwose !

Abashingantahe bafashe amashusho y’urwibutso
Abapfasoni bari basazwe n’ibyishimo
Mu cyatsi kibisi, umwambara uranga imfungwa mu Burundi, Melodie yanyeganyeje imitima y’abashinagantahe n’abapfasoni
Yashimangiye ko ari ‘Munyakazi’ yerekana ko nta rwango afitiye Abarundi habe namba
Indirimbo ze zose barazizi, baririmbanye kuva ku yambere ageze ku rubyiniro kugeza asoje
Ijoro ry’amateka mu muziki ndundi, Melodie yakuriwe ingofero
Coach Gael, umujyanama mu muziki wa Bruce Melodie yarari hafi akurikirana uko uyu muhanzi akora akazi
Bacyuye amashusho n’amafoto y’urwibutso rw’iki gitaramo cyagezwe intorezo
Ati “i Burundi ni murugo n’ubundi nzagaruka tubyine”
Itahiwacu Bruce Melodie igitaramo cye ntikizibagirana mu Burundi
Umuhanzi Drama-T nawe yahawe umwanya ariyerekana
Alvin Smith ku rubyiniro, yasusurukije abakunzi be
Umuhanzi mushya D-One uri mu bagezweho i Bujumbura
Tomson niwe wabimburiye abandi ku rubyiniro, ni impano izatanga akazi mu Burundi
El Pro nawe yanyeganyeje abakunzi be mu turirimbo turyoheye amatwi
Abanybirori b’i Bujumbura bazakumbura ubushyuye bw’urubyiniro rwa Bruce Melodie

AMAFOTO @AKEZA

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW