Umuvugizi w’umutwe wa M23 mu bya gisirikare Major Willy Ngoma mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Nzeri yatangaje ko nta gace na gaco M23 yarekuye kandi itazanabikozwa mu gihe bataricara ku meza y’ibiganiro na Leta ya Kinshasa.
Major Willy Ngoma yavuze ko “Bitandukanye n’ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga ko M23 itigeze yimuka ku butaka yafashe cyangwa ngo itange na Sentimeto n’imwe yabwo.”
Amakuru yavugaga ko M23 yasabye abaturage bi Kabindi muri Teritwari ya Rutshuru kwerekeza i Chengerero na Bunagana kugira ngo batazagirwaho ingaruka n’imirwano simusiga hagati ya M23 na FARDC.
Ni imirwano ifatwa nka karundura kuri uyu mutwe umaze iminsi irenga 107 wigaruriye Umujyi wa Bunagana n’utundi duce two muri Teritwari ya Rutshuru.
Major Willy Ngoma yanyomoje ibyanditswe n’ibinyamakuru bikoreshwa na Leta ya Congo, byatangaje ko M23 yahiye ubwoba kubera aba Komando 200 ba Kenya boherejwe muri kariya gace gufatanya na FARDC gukubita ikibatsi M23.
Ibyo binyamakuru bivuga ko kuva ku mugoroba wo ku wa 26 Nzeri, M23 yahindaguye imyanya y’inyeshyamba mu rwego rwo kwirwanaho, byatumye abaturage bamwe boherezwa i Bunagana abandi i Chengerero.
Major Willy Ngoma yagize ati “Izuba ryarashe rifite umucyo utangaje muri iki gitondo muri Bunagana n’ahandi, ikimenyetso cy’umutuzo uganje mu karere tuyobora.”
M23 ivuga ko barangwa n’ibintu bitatu bikomeye bituma birukansa ingabo za leta birimo Ikinyabupfura, intego n’ubuyobozi bwiza.
Inyeshyamba za M23 zivuga ko zifuza ibiganiro bigamije gucyemura ibibazo byatumye begura imbunda ko mu gihe bataricara ku meza y’ibiganiro na Perezida Tshisekedi hatazaboneka umuti urambye.
Uyu mutwe wa Gisirikare ufite intwaro zihambaye uvuga ko mu gihe uzaraswaho n’ingabo izo arizo zose zaba iza Leta ya Congo cyangwa iz’amahanga uzirwanaho intambara igahindura isura n’icyerekezo.
- Advertisement -
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW