Nyanza: Abakobwa biga imyuga isaba ingufu baracyari bacye

Ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri yo mu karere ka Nyanza yigisha Tekiniki, Imyuga n’ubumenyingiro, buravuga ko abakobwa bakiri bacye bagahamagarirwa kuyiga kuko ifite inyungu.
Kwiga ubukanishi bw’imodoka ku bakobwa biracyari ikibazo

Byasabwe mw’imurikabikorwa ry’iminsi ibiri ryabereye mu murenge wa Kigoma rigahuza amashuri yigisha tekinike imyuga n’ubumenyingiro yo mu murenge wa Kigoma na Mukingo yo mu karere ka Nyanza, biteguwe na Rwanda TVET Board.

Iri murikabikorwa ni mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa bakora biganwe abantu bazi ibiberamo.

Hagaragajwe ibyakozwe n’abanyeshuri biga muri ibyo bigo ndetse hanerekanwa ibikoresho bigezweho bijyanye n’ikoranabuhanga kugira ngo umunyarwanda wize muri ibyo bigo abe hari icyo ashoboye gukora ku isoko ry’umurimo no guhangana mu ruhando mpuzamahanga.

Ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri bwagaragaje ko abakobwa bitabira kwiga muri ayo mashuri bakiri bacye.

Engineer Germain Ngabonzinza Umuyobozi wa Nyanza TSS avuga ko abakobwa batangiye gushyiramo imbaraga nyinshi mu kwiga tekinike imyuga n’ubumenyingiro kuko batangiye gusobanukirwa n’umumaro wo kwiga tekinike ariko hari amashami badakunze cyane.

Ati“Amashami akoresha imbaraga nyinshi nk’ubukanishi bw’imodoka ntibabyitabira baba ari bacye”

Engineer Ngabonzinza akomeza avuga ko mu bwubatsi abakobwa batangiye kujyamo ari benshi, ubwubatsi bw’imihanga, gupima imihanda n’amazu ariko byumwihariko hari aho abakobwa baba ari benshi kurusha abahungu mu bintu bijyanye n’ikoranabuhanga nka electronic, isakazamakuru ho baba ari benshi cyane.

Ati”Amashami asaba imbaraga nyinshi ntibarayitabira cyane bisaba gukomeza kubereka inyungu zabyo kuko umunyeshuri w’umukobwa wabashije kwiga muri ariya mashami badakunda cyane nawe abonamo inyungu zirenze iz’ababandi bagiye kwiga amashami akunzwe n’abakobwa cyane.”

- Advertisement -

Hari abanyeshuri bateye intambwe yo kwiga tekinike imyuga n’ubumenyingiro bavuga ko kuba barabyize bibateye ishema.

Ineza Sandrine wiga mu mwaka wa gatandatu ishami rya electronic ati “Ubu niteguye kubona akazi kuko uwize tekinike ntiyabura akazi.”

Kalimba Noella waminuje mw’ishami ry’ubwubatsi akaba ari nabyo yigisha mu mashuri yisumbuye avuga ko abakobwa badakwiye kwitinya ahubwo bagomba kwiga tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro kuko ari ingirakamaro.

Iri murikabikorwa ryitabiriwe ku rugero rwa 85% ryitabirwa n’ibigo nka Gatagara TSS, Lycee de Nyanza, Saint Trinity Nyanza TSS na Nyanza TSS.

Sandrine wiga electronic avuga ko bizamworohera kubona akazi
Hamuritswe n’ubudozi
Kalimba wigisha ubwubatsi asaba abandi bakobwa kugana imyuga n’ubumenyingiro

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza