Nyanza: Amadini n’amatorero byasabwe gufasha abayoboke kugira imibereho myiza

Abahagarariye amadini n’amatorero bo mu karere ka Nyanza basabwe gufasha abakristo babo kugira imibereho myiza bahereye ku bakiristo bashinzwe

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwasabye abakristo kubafasha gutera imbere

Mu gusoza umwiherero abahagarariye amadini n’amatorero bamazemo iminsi ibiri byatewe inkunga n’umushinga AEE bafatanyije n’akarere ka Nyanza, hagamijwe kureba ko inshingano basigiwe n’umukiza wabo Yesu Kristo bagendeye ku magambo, ko bakwiriye guhinduka kugira ngo babone uko bahindura abandi.

Muremangingo Irene umukozi wa AEE avuga ko baganiriye kugira ngo barusheho kunoza umurimo w’Imana no gufasha abantu banareba ibyo bakwiye kongeramo imbaraga.

Ati “Bimwe twasanze dukwiye kongeramo imbaraga ni ibijyanye n’ubuzima bw’abakristo babo mu buryo bw’umwuka n’imibereho.”

Pasitori Hatangimana Obed wo mu itorero ry’Abadventiste b’umunsi wa karindwi waturutse mu murenge wa Nyagisozi wanitabiriye uyu mwiherero, avuga ko  nk’abavugabutumwa kugira ngo ibijyanye n’ubukristo bishimangirwe ari uko n’ubuzima bwa muntu buba ari ubuzima bumeze neza impande zose.

Ati “Ku bijyanye n’ubuzima (ku mubiri) n’imitekerereze y’ibya Mwuka, kuko umuntu udafite amagara mazima byamugora kugira ngo ubukristo bube bwimbitse.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayitesi Nadine asaba abanyamadini n’amatorero gufasha abaturage mu iterambere ry’imibereho myiza.

Ati “Umuturage dushinzwe kuzamura ni we mukristo wabo, twabonye ari uburyo bwiza kugira ngo dufatanye bahere uruhande rumwe natwe duhere urundi, tubashe kuzamura iterambere rye cyane cyane iry’imibereho myiza.”

Mu mirenge 10 igize akarere ka Nyanza haturutse abahagarariye amadini n’amatorero muri uyu mwiherero wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’itorero mu guhindura aho rikorera”.

- Advertisement -
Abanyamadini n’amatorero banyuranye bitabiriye uyu mwiherero

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza