Perezida Paul Kagame, umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’igihugu, yazamuye mu ntera ba offisiye babiri bari ba Lieutenant Colonel, abashyira ku ipeti rya Colonel, anabaha inshingano nshya. Mu bandi bahawe inshingano harimo BrigGen John Baptist NGIRUWONSANGA.
Itangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda ryo kuri uyu wa 29 Nzeri, 2022, rivuga ko abazamuwe mu ntera ari Lt.Col Emmanuel RUZINDANA, yari akuriye ibikorwa mu ishami rishinzwe ubutasi muri RDF, (DIRECTOR OF OPERATIONS-DID), yagizwe Colonel ahabwa inshingano zo kuba DEFENCE ATTACHE muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda.
Lt. Col Frank BAKUNZI, wari ukuriye abakozi mu ishuri rya Nyakinama, yagizwe Colonel agirwa DEFENCE ATTACHE muri ambasade y’u Rwanda mu Misiri.
Perezida Kagame kandi yahaye inshingano nshya, BrigGen John Baptist NGIRUWONSANGA zo kuba ukuriye ibikorwa by’amahoro (HEAD PEACE SUPPORT OPERATIONS, PSO), ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda.
Lt. Col Claudien BIZIMUNGU yagizwe Umuyobozi wungirije wa ENGINEER COMMAND ibarirwa muri RDF.
Lt Col Innocent KAYISIRE we yagizwe Umuyobozi wa HORIZON LOGISTICS.
Lt Col Jean Paul MUNANA yagizwe umuyobozi wa COMBAT ENGINEER BRIGADE. Lt. Col Faustin MAFURA yagizwe umuyobozi wungirije wa COMBAT ENGINEER BRIGADE.
UMUSEKE.RW