Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Singapore

Perezida Paul Kagame n’itsinda ry’abayobozi bari kumwe, batangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu gihugu cya Singapore.

Perezida Kagame yatangiriye uruzinduko rwe kuri Nanyang Technological University

Uruzinduko rubarwa uhereye kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yabanje kujya kuri Kaminuza yitwa Nanyang Technological University, akaba yasuye ibikorwa binyuranye, anabwirwa amateka y’imyaka 30 iyi kaminuza imaze yatumye igera ku rwego rwa zimwe mu ziyoboye ku isi.

Perezida Paul Kagame azagirana ibiganiro na Perezida wa Singapore, Halimah Yacob, ndetse na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Lee Hsien Loong.

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame aratanga ikiganiro kuri Kaminuza ya Nanyang Technological University kitabirwa n’abayobozi mu bigo bya Leta n’abigenga, ndetse n’abanyeshuri iki kiganiro kikaba kizwi ku izina rya Majulah Lecture.

Ikiganiro kiraza kubazwamo ibibazo maze Perezida Kagame abisubize, kikayoborwa na Perezida wa Kaminuza, Prof. Subra Suresh.

Majulah Lecture cyatangijwe muri 2017 kikaba gihuza abayobozi ba Leta n’abigenga bakungurana ibitekerezo.

Perezida Paul Kagame yanakurikiranye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Nanyang Technological University na Ministeri y’Uburezi.

Perezida Kagame yakurikiranye isinywa ry’amasezerano hagati ya Nanyang Technological University na Ministeri y’Uburezi

Aya masezerano azatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka utaha, arimo guha amahirwe Abanyarwanda bakajya kwiga muri iyi kaminuza iri mu zikomeye ku isi.

Village Urugwiro, ibiro by’Umukuru w’Igihugu bivuga ko Perezida Kagame nava kuri iriya Kaminuza, ajya ku ngoro ya Perezida wa Singapore yitwa Istana, akagira ibiganiro na Perezida Halimah Yacob.

- Advertisement -

Nyuma yo guhura na Perezida wa Singapore, nibwo Kagame azagirana ibiganiro na Minisitiri w’intebe, Lee Hsien Loong.

Rwanda na Singapore bifitanye umubano ukomeye, muri Kamena 2022, minisitiri w’intebe, Lee Hsien Loong yasuye u Rwanda anitabira inama ya CHOGM.

Ubufatanye bw’ibi bihugu bushingiye ku bucuruzi n’ishoramari, uburezi, kubungabunga ibidukikije, imiyoborere, ikoranabuhanga, ubutabera n’iby’ingendo z’indege.

Perezida Kagame azasura Kaminuza izwi cyane muri Singapore

AMAFOTO@Village Urugwiro Twitter

UMUSEKE.RW