Perezida Kagame yazamuye mu ntera Maj.Gen Kabandana Innocent

Itangazo ryasohowe n’igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera Major General Kabandana Innocent, uyu ni we watangije urugamba ku byihebe byari byarayogoje Mozambique.  

Kabandana Innocent akiri Major General ubu ni Lieutenent General (Ifoto ya The New Tiomes)

Perezida Paul Kagame, Umugaba mukuru w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu, yazamuye Maj. General Kabandana Innocent ku ipeti rya Lieutenant General.

Itangazo rivuga ko “Perezida Kagame yamuzamuye kubera ko ashoje inshingano ze muri Mozambique, kandi ko bihita bikurikizwa”.

Hashize ukwezi hafi n’ibyumweru bibiri, Major General Kabandana Innocent ubu wabaye Lieutenant General avuye muri Mozambique, akaba yarasimbuwe na Major General Eugene Nkubito.

Muri Mozambique yari ashinzwe guhuza ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri kiriya gihugu.

Mu mwaka umwe yamaze akuriye guhuza ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda i Cabo del Gado birukanye ibyihebe bafasha abaturage kugaruka mu byabo.

Kabandana, wahoze akuriye umutwe w’ingabo zidasanzwe mu Rwanda ni umusirikare uzwiho ubunararibonye mu gutegura urugamba, ufite impamyabumenyi ya Masters muri Business Administration yakuye muri Oklahoma Christian University, USA.

Azwi kandi nk’umuhanga mu mirwano, kuyobora ingabo, guhugura n’uburambe mu kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga.

Mu bihe byashize, yanabaye uhagarariye inyungu za gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda, Washington DC.

- Advertisement -

Major Gen Kabandana wagizwe Lt Gen yabaye kandi umuyobozi mukuru w’ishuri rya Gisirikare ry’u Rwanda i Gako, aba umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi mu gisirikare mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo.

Yigeze kandi kuba Umuyobozi w’Inama ishinzwe amasoko ya gisirikare, yanayoboye ishami ry’ibikoresho (Logistics) mu ngabo z’u Rwanda, aba n’umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.

UMUSEKE.RW