Perezida Paul Kagame ari muri Kenya aho yitabiriye umuhango wo kurahira kwa William Ruto, amafoto agaragaza ko bagiranye ibiganiro.
Ibiro by’Umukuru w’igihugu mu Rwanda, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Paul Kagame yageze i Nairobi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.
Perezida watowe muri Kenya, William Ruto na we kuri Twitter yashyize hanze amafoto agaragaza ko yishimiye kwakira Perezida Paul Kagame ndetse bose baseka cyane byeruye.
Ntabwo yatangaje byinshi ku biganiro byabo bombi, gusa yagize ati “Nagiranye ibiganiro na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ku ngoro y’umukuru w’Igihugu, mu Mujyi wa Nairobi.”
Umuhango w’irahira rya Ruto uraba kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Nzeri, 2022, i Nairobi kuri Stade yitiriwe nyakwigendera Daniel Arap Moi.
Komisiyiso y’Amatora muri Kenya iherutse kwemeza bidasubirwaho ko William Ruto atorewe kuyobora Kenya ku majwi 50,4% (angana n’amajwi miliyoni 7,1) yari ahigitse Raila Odinga bari bahanganye wabonye 48,9%.
Raila Odinga wari uhanganye na Ruto, yari yagaragaje ko amatora yabayemo uburiganya.
Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya rwavuze ko ibyavuye mu matora yo mu kwezi gushize bifite ishingiro, rwemeza William Ruto ko ari we watowe.
Odinga yavugaga ko ikoranabuhanga ryifashishijwe mu matora ritakoze mu mucyo, ritari ryizezewe.
- Advertisement -
Ikindi ni uko ko ‘system’ yo gukusanya ibyavuye mu matora na yo yavugaga ko yinjiwemo n’abatabifitiye uburenganzira ngo bahindure ibyayavuyemo.
Gusa urukiko rw’ikirenga rwaje kubitesha agaciro, byose.
TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW