RDC: Abantu 21 bafunzwe bazira gusaba Leta kwirukana M23 i Bunagana

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 21 Nzeri mu gitondo, Igipolisi cya RD Congo gikorera mu Mujyi wa Beni muri Kivu ya Ruguru cyataye muri yombi abarwanashyaka 21 bo muri Muvoma La LUCHA bazira gusaba leta kwirukana M23 i Bunagana.

Abo muri Muvoma La LUCHA barasaba ko bagenzi babo 21 bafungiwe i Beni bafungurwa ntayandi mananiza

Aba bafunzwe bashinjwa guhungabanya umutekano rusange no gukora imyigaragambyo mu buryo butemewe n’amategeko.

Abafunzwe bazindukiye mu mihanda kuri uyu wa 21 Nzeri ku munsi Mpuzamahanga w’amahoro, basaba ko FARDC yirukana umutwe wa M23 mu Mujyi wa Bunagana n’utundi duce wigaruriye.

Bazengurutse imihanda mu Mujyi wa Beni bavuga ko RD Congo itabaho idafite “Umujyi wa Bunagana n’ahandi M23 imaze amezi atatu yigaruriye.”

La LUCHA [Lutte pour le changement] ivuga ko bamaganye ifatwa n’ifungwa ry’agateganyo ku barwanashyaka bayo bari mu myigaragambyo y’amahoro ngo yo guhamagarira abategetsi ba Congo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Bati “Imyigaragambyo yacu yari mu mahoro kandi yari yaratangarijwe abayobozi b’inzego z’ibanze hakurikijwe amategeko. Ntakintu rero gifite ishingiro cyo gukandamizwa ndetse no ku munsi w’amahoro.”

Bijunditse Leta ya Congo-Kinshasa idashyira imbaraga mu kurwanya imitwe irimo M23 bavuga ko iterwa inkunga n’u Rwanda ahubwo bagafunga abaharanira amahoro.

Bati “Turahamagarira abategetsi ba congo guhita barekura bagenzi bacu 21 bidasubirwaho, gukangurira abaturage bacu guharanira amahoro bizakomeza kandi byiyongere.”

Ubuyobozi bwa Polisi ya RD Congo muri Beni bwemeje ko aba bafunzwe hagikorwa iperereza ku mikorere yabo kuko igumura rubanda.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW