RDC: Umujyanama wa Perezida afunzwe akekwaho gusambanya umwana

Antoine Ababifuanina usanzwe ari umujyanama wa Perezida Felix Tshisekedi mu bya gaz na Peteroli yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.

Bamwe mu bakorana bya hafi na Perezida Felix Tshisekedi bakomeje gutabwa muri yombi

Ababifuanina yatawe muri yombi n’igipolisi cya RD Congo kuri uyu wa kane ni mu gihe kuri yu wa gatanu yitaba Ubushinjacyaha ku nshuro ya mbere.

Polisi ya RD Congo yemeje ko dosiye ya Antoine Ababifuanina yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha ko mu minsi ya vuba azagezwa imbere y’Inkiko ngo yisobanure kubyo ashinjwa.

Umujyanama w’umukuru w’igihugu, Bwana Antoine Ababifuanina kuri ubu afungiye mu nkambi ya lufungula i Kinshasa.

Bamwe mu bizerwa ba Perezida Felix Tshisekedi bakomeje gutabwa muri yombi ibintu bikomeje gutera urujijo muri kiriya gihugu.

Usibye abanye politiki ba hafi b’umukuru w’igihugu hari itsinda ry’abasirikare riherutse gutabwa muri yombi rishinjwa ubugambanyi no gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Antoine Felix Tshisekedi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEE.RW