Ruhango: Abangavu babyariye iwabo barafashwa kwiga imyuga

Bamwe mu bangavu n’abakobwa baterewe inda iwabo, bahawe amahirwe yo kwiga imyuga  izabafasha kwitunga no kurera abana babyaye.
Bamwe mu bangavu n’abakobwa babyariye iwabo bafashwa kwiga imyuga
Umubare w’ababyariye iwabo ugizwe n’abangavu batewe inda zitateguwe batarageza imyaka y’ubukure, na bagenzi babo barengeje iyo myaka.

UMUSEKE ubasanze mu cyumba kirimo imashini zidoda ndetse n’ibikoresho bifashisha mu kuboha uduseke n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Mu kiganiro Umunyamakuru yagiranye na bamwe muri aba bangavu, bamwe bavuga ko batewe inda biga mu mashuri abanza abandi mu yisumbuye bituma bose bayacikiriza.

Bavuze ko usibye guterwa inda nta bundi bufasha bigeze bahabwa n’ababigizemo uruhare bongeraho ko nta mikoro ababyeyi babo  bari bafite bwatumaga bakomeza kwiga.

Ishimwe Marthe ati “Nize amashuri 6 abanza ariko ubumenyi ngiye gujura aha buzandinda gusabiriza mbeho neza.”

Ishimwe yavuze ko ari impfubyi, atekereza ku buzima we n’umwana agiye kubyara bazabamo abura igisubizo.

Ati “Abakozi bo mu Muryango witwa Inshuti nyanshuti (Friend Indeed Organisation) bansanze mu bwigunge banshyira mu myuga ubu nta kibazo mfite.”

Ishimwe Marthe avuga ko ibyo atangiye kuboha azabikuramo inyungu

Umuyobozi w’Umuryango Inshuti nyanshuti, Tuyisenge Claudette bafite intego yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa umugore n’umwana hibandwa cyane mu gufasha abo bombi kubona Imibereho myiza ishingiye ku bukungu bw’ibiva muri iyo myuga bigishwa.

Yagize ati “Tubitaho mu buzima mbamutima, kubafasha mu by’ubukungu no kubakorera ubuvugizi.”

- Advertisement -
Tuyisenge avuga ko ubu barimo kwita ku bakobwa babyariye iwabo bari munsi y’imyaka 18 bagera ku  150 baherereye mu Murenge wa Byimana, Kinazi na Bweramana barimo kwigishwa imyuga biyongera ku bandi babyaye bafite imyaka y’ubukure.

Uyu Muyobozi yavuze ko barimo guhangana n’ikibazo cya bamwe mu bangavu baterwa inda bakiheza kugira ngo kubyara muri ubu buryo batabigira ingeso ahubwo bagafashwa kurera abo bafite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick yabwiye UMUSEKE ko nta mwihariko uhambaye w’abangavu babyariye iwabo uhari ugereranyije n’abandi bafite iki kibazo mu yindi Mirenge.

Mutabazi avuga ko hari abafashwa n’uyu muryango, abandi benshi bakitabwaho na Leta kuko igenera buri wese inkunga y’ibihumbi 7500  by’amafaranga y’uRwanda kugira ngo Bahangane n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira.

Ati “Dufite abagera ku 100 bahabwa iyo nkunga buri kwezi muri uyu Murenge.”

Mutabazi avuga ko usibye ubufasha Leta iha abo bakobwa bigishwa no kwizigamira amafaranga 1000 bakura kuri ayo babona.

Ubuyobozi bw’uyu Muryango buvuga ko nta kibazo cy’isoko y’ibyo abo bakobwa baboha bakanadoda bafite. Muri iyo Mirenge 3 bahafite abakobwa babyariye iwabo 262 bose hamwe.

Tuyizere Françoise avuga ko ubumenyi yahawe butuma abasha kwigisha bagenzi be bafite ubumenyi bukeya
Mu byiciro byabigishwa imyuga harimo n’abadozi

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango