Ruhango: Ibisasu bibiri byabonetse hafi y’urugo rw’umuturage

Ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa ‘Grenade’  byasanzwe hafi y’urugo rw’umuturage bitera impungenge  abahatuye.

Kimwe mu bisasu 2 byasanzwe hafi y’urugo rw’umuturage

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo buvuga ko amakuru y’ibi bisasu bibiri yamenyekanye kuva ejo taliki ya 06/09/2022 umuturage witwa Mukarwego Suzane ubwo yacaga umugende w’inzu ye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Muhire Flloribert yabwiye UMUSEKE ko bahise bashyira ibimenyetso  aho ibyo bisasu biri, bashyiraho n’uburinzi kugira ngo bitaza guteza impanuka bikica abantu.

Yagize ati: “Twiyambaje abasirikare bo muri Ingeeniering brigade kugira ngo  babitegure.”

Muhire yavuze ko iryo tsinda ry’abasirikare rizahagera ku munsi w’ejo, kubera ko ryagombaga kuba ryaje uyu munsi ku wa Gatatu.

Gitifu Muhire avuga ko amakuru bahawe n’abaturage avuga ko ibi bisasu bishobora kuba byaratawe n’Interahamwe zari zije kwica no gusahura imitungo y’abaturage mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakazitesha.

Aho biri hashyizweho uburinzi n’ikimenyetso

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE .RW/Ruhango.