Rusengamihigo w’imyaka 54 yatangiye kwiga mu wa gatatu Primaire

Kenshi ku myaka 9 nibwo umwana aba agiye mu mwaka w’agatatu w’amashuri abanza, kuri Rusengamihigo, iyo myaka ntibyamukundiye ko akomeza amashuri ye, ubu mu gihugu uburezi ntibuheza, uyu mugabo wuzukuruje yasubukuye amashuri ye mu wa gatatu wa primaire.

Rusengamihigo Jean Marie Vianney yatangiye ishuri ku wa mbere

Rusengamihigo Jean Marie Vianney wo mu Mudugudu wa Nyakibingo, Akagari ka Burimba mu Murenge wa Shangi, avuga ko yasubiye ku ishuri kubera impamvu zitandukanye zirimo no kurikangurira abana bato banga kwiga.

Ati “Muri kino gihe kugira ngo umuntu agire ikintu akora, haba mu buhinzi, cyangwa ubworozi, bisaba ubumenyi, ibindi bitandukanye n’ibyo, hari abana bata ishuri bavuga ngo ntacyo bizabamarira, ibyo na byo biri mu byo ngamije gukangurira ababyeyi n’abana kwiga. Ibyo nkaba numva ari byo ntego nyamukuru, hari igihe byamfasha cyangwa bigafasha abandi.”

Uyu mugabo wuzukuruje, yabwiye UMUSEKE ko aheruka mu ishuri mu 1983 (ariko yashidikanyaga), avuga ko kwigana n’abana bato bitazamutera ipfunwe.

Yagize ati “Nkunda kuvuga ngo buri gihe umuntu agomba kugira umwete ku murimo we. None se umuntu ari guhinga yagira isoni? Ntabwo yagira isoni ahubwo yagira umwete kugira ngo abone umusaruro w’ibyo abiba.”

Rusengamihigo avuga ko ababyeyi igihe baba bafite imirimo ibabuza kujya mu ishuri, bakwiye kurishishikariza abana babo.

Uyu mugabo afite abana bubatse ingo zabo, ndetse banabyeye bivuze ko afite abuzukuru.

Dusoza ikiganiro yagize ati “Thank you very much!”

Ku wa mbere tariki ya 26 Nzeri 2022 mu Rwanda hose nibwo hatangiye umwaka w’amashuri 2022-2023, Rusengamihigo w’imyaka 54 y’amavuko yagiye kwiyandikisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyakibingo.

- Advertisement -

Iki kigo kiri mu murenge wa Shangi, mu karere ka Nyamasheke

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Nyakibingo, NYIRANDIMUBANZI Genevieve yatubwiye ko bakibona uyu mugabo aje kwiyandikisha babanje gushidikanya kumwandika, ariko nyuma yo kubijyaho inama n’abandi bashinzwe uburezi, baramwandika.

Ati “Nabonye aza afite ibikoresho by’ishuri, na uniforme atubwira ko aje kwihugura. Twagishije inama ku bashinzwe uburezi mu murenge baratubwira ngo tumwakire.”

Uyu muyobozi w’ishuri yabwiye UMUSEKE ko Rusengamihigo yamubwiye ko ashaka kumenya Icyongereza ndetse akazakomeza akajya mu mashuri yisumbuye.

Rusengamihigo Jean Marie Vianney uzwi ku izina rya “VISION” ku wa mbere yize igitondo, azajya ku munsi ukurikiye yiga ikigoroba kuko mu mashuri abanza biga basimburanya ibihe.

Hari imvugo ivuga ko “kwiga bihoraho bitagira igihe birangirira”.

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW /I NYAMASHEKE