Rusizi: Mu rusengero rwa ADEPR babonyemo umuntu amanitse mu mugozi yapfuye

Umuntu w’igitsina gabo uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko utaramenyekana, bamusanze  mu cyumba cy’urusengero, amanitse mu mugozi yapfuye, biracyekwa ko yishwe.

Ibi byabaye ku itariki ya 28 Nzeri 2022 ku saha ya saa tatu n’iminota mirongo itanu z’umugoroba, mu mudugudu wa Ryarusaro, mu Kagari ka Butambamo, mu murenge wa Nzahaha.

Umurambo we wabonetse mu cyumba cy’urusengero rwa ADEPR Butambamo, amanitse mu mugozi, bigacyekwa ko yaba yishwe, akamanikwa muri icyo cyumba cy’urusengero rukiri kubakwa.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nzahaha, bwemereye UMUSEKE ko ayo makuru, ariko buvuga ko bukeka ko yaba yishwe.

Kugeza ubu ntabwo baramenya uwo ari we, iperereza riracyakomeje.

Rwango Jean de Dieu, umuyobozi w’umurenge wa Nzahaha yagize ati “Amakuru twayameye saa tatu na mirongo itanu z’umugoroba, tubibwiwe n’abazamu bageze ku rusengero, bacanye amatara baramubona baradutabaza.”

Yavuze ko na bo babimenyesheje Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Yakomeje ati “Birakekwa ko yishwe, nta bimenyetso by’uwiyahuye twamubonyeho. Ntabwo turamenya uwo ari we dutegereje RIB ko itubwira, iperereza rirangiye”.

- Advertisement -

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/ RUSIZI.