Rusizi: Sagahutu inkongi y’umuriro yamusize iheruheru

Umuturage witwa SAGAHUTU Jean, igikoni yari abitsemo ibintu binyuranye, ndetse n’ikiraro cy’amatungo byafashwe n’inkongi y’umuriro, byinshi yari atunze biratokombera.

Ibyari mu gikoni no mu kiraro byangijwe n’inkongi

Sagahutu w’imyaka 48 y’amavuko, atuye mu mudugudu wa Karagizwa, mu kagari ka Kigenge, umurenge wa Nzahaha, mu karere ka Rusizi.

Kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri, 2022 ku isaha ya saa tanu n’iminota makumyabiri n’itatu, inkongi y’umuriro yafashe igikoni n’ikiraro cy’amatungo be byinshi byarimo birashya.

Mu kiraro hahiriyemo ihene ebyiri, n’inkoko eshanu, mu byari mu gikoni cye hahiye ibilo ijana z’imyumbati, ibilo mirongo itanu bya sondori, na radio.

Amabati y’igikoni n’ayari asakaye ikiraro, na yo yangiritse. Harakekwa ko inkongi yaturutse ku muriro wari mu ziko basize batazimije.

Abaturage batabaye bafashije umuturanyi wabo kuzimya iyo nkongi biba ibyubusa hangirika byinshi byari mu gikoni no mu kiraro.

Rwango Jean de Dieu uyobora umurenge wa Nzahaha, yabwiye UMUSEKE ko nta muntu waburiye ubuzima muri iyo nkongi.

Yasabye abaturage kugira umutuma w’urukundo bakaremera mugenzi wabo wahuye n’ibyago.

Yagize ati “Nta muntu waburiye ubuzima muri iyo nkongi. Uwagize ibi byago azafashwa kongera kubona igikoni.”

- Advertisement -

Umurenge wa Nzahaha ni umwe muri 18 y’akarere ka Rusizi.

Mu byahiye harimo amatungo n’ibiribwa

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW i RUSIZI