Rwabugiri Omar ashobora gusubira muri Mukura VS

Umunyezamu, Rwabugiri Omar uheruka muri Police FC, ashobora gusubira mu ikipe ya Mukura Victory Sport et Loisir yamukoreye izina.

Rwabugiri Omar ashobora kwisanga muri Mukura VS

Ikipe ya Mukura VS ikomeje kuganira n’abakinnyi izagura mu gihe yazaba yemerewe kongera guhabwa ubwo burenganzira n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko bamwe mu bakinnyi bivugwa bashobora kuzerekeza muri iyi kipe, harimo n’umunyezamu, Rwabugiri Omar uyiherukamo mu 2019 nyuma yo kuyihesha igikombe cy’Amahoro.

Uyu munyezamu yari yatandukanye na Mukura mu 2019 ari nabwo yahita yerekeza muri APR FC yamazemo imyaka ibiri, agahita ajya muri Police FC yari amazemo umwaka umwe.

Mu mwaka umwe yari amaze muri iyi kipe y’Igipolisi, yakinnyemo imikino myinshi habariwemo iya shampiyona n’iya gicuti.

Rwabugiri yazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC, ahava ajya muri Musanze FC, ari naho yavuye ajya muri Mukura VS.

Mu minsi ishize akiri muri APR FC, uyu munyezamu yahamagawe mu ikipe y’Igihugu Amavuvi ariko ntiyabasha kubona umwanya wo gukina.

Rwabugiri yaganira n’ikipe yose kuko ntayindi afite

UMUSEKE.RW