UPDATE: Umuntu umwe mu baheze mu kirombe yabonetse yapfuye

Umugabo umwe muri batatu bari baheze mu kirombe yakuwemo ariko aza kwitaba Imana agejejwe ku Bitaro.

Bucyanayandi Evaritse bamukuyemo ku mugoroba agihumeka ariko amaguru adakora neza.

Amakuru yaje kwemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rukoma, Mandela Innocent, avuga ko uyu yagejejwe ku Bitaro ariko akaza kwitaba Imana. Kugeza ubu babiri bakirimo bakaba bagishakishwa.

INKURU YARI YABANJE

Abagabo  batatu bacukuraga amabuye y’agaciro mu Mudugudu wa Murambi,  Umurenge wa Rukoma, baheze mu Kirombe, hiyambazwa imashini zibavanamo.

Iki kibazo cy’abagabo batatu baheze mu kirombe cyabaye mu gitondo  kuri uyu wa mbere taliki ya 22 Mata 2024.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma Mandera Innocent avuga ko abagwiriwe n’ikirombe ari Bucyanayandi Evariste w’Imyaka 27 y’amavuko, Niyitegeka Etienne w’Imyaka 43, na Twizeyimana Emmanuel w’Imyaka 24 .

Gitifu avuga ko abo bose nta yindi myirondoro y’aho bakomoka bari babona.

Ati “Twitabaje amaboko y’abaturage kugira ngo babavanemo birananirana, biyambaza imashini ya za Kampani ariko abazikoresha bakaba batarabageraho kugeza ubu.”

- Advertisement -

Mandera avuga ko inzego z’umurenge zose zahageze zikaba zitegereje ko  imashini ibageraho bakavamo.

Mu mpera z’icyumweru gishize Inzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli hamwe n’abakora Umwuga w’Ubucukuzi bateraniye mu Karere ka Kamonyi biga ku ngamba zafatwa kugira ngo bahashye abahebyi ndetse n’abakora uyu mwuga mu buryo bwemewe bawukore  neza.

Gusa Gitifu Mandera avuga ko aba bagabo baheze mu Kirombe bacukuraga mu buryo bwemewe n’amategeko kuko bafite uruhushya.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Kamonyi.